- Nuko ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba , ndetse n’ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo , icyubahiro kibe icyayo mu itorero no muri Kristo Yesu. ( Abefeso 3:20).
Uburyo dufata Imana cg Tuyizera akenshi bituma tutagera kurugero rwo gusobanukirwa ubugari/ uburebure cg Ubwaguke bw’imikorere yayo, Ubundi mu mvugo nyayo Imana ishobora byose ,Niba yararemye isi Yose n’ibiyirimo bikabaho wagereranya imbaraga zayo gute ? [ Fata akanya Gato utekereze isi n’ibiyuzuye ] uraza kwibuka ko ariyo yaremye ingagi, ikanarema ibimonyo, amoko yose y’amafi, amoko yose y’ibiguruka, amoko yose y’amabuye y’agaciro, Amoko yose y’ibyatsi, Urebe mu kirere imibumbe yose niyo yayiremye etc…… Ese iyi imbaraga zayo wazigereranya n’iki ?!
Ubwenge bwacu kuko bugira umupaka dukunze guhita tunashyiraho iherezo bigatuma tutaguka mu gutekereza Imbaraga z’Imana, Uyu munsi ndakwibutsa ngo Imana yacu twizeye ibasha gukora cyane ibiruta ibyo dusaba. Mbahe akagero gato ” Nta mbaraga ziravumburwa cyangwa imiti waha umuntu ngo acike Ku ngeso mbi ? Ariko imbaraga z’Imana zihindura umuntu akaba icyaremwe gishya.
Ese ni iki wibwiraga ko kitashoboka Ku Mana, nyemerera ubanze wibuke ibyo yakoreye abandi, Ese ni ugukira indwara ? Ese ni ukurema ibishya bitari biriho ? Ibasha kubikora..ibyo itakoze si ukunanirwa kwayo Ahubwo byabaye mu bushake bwayo, icyo wowe usabwa Banza wizere ko Ntakinanira Imana ubundi ibyayo niyo izi uko ibigena…..
Mu gusoza nagirango twibukiranye umuryango wa Aburahamu na Sarah bamaze igihe kinini batabyara,Barabaye iciro ry’Imigani [ Bara bavuga ko aciye umuryango], kuburyo Bageze aho bumva ko Imana bayibabariye ahari bitazashoboka kuribo, Sara yumva ko We byarangiye Aha uburenganzira umugabo bwo kuryamana n’umuja…. Bigera aho Marayika w’Imana atumwa kuri uyu muryango ariko Sarah abyumvise ko azabyara arabiseka ariko nakunze ijambo ry’Imana : Itangiriro 17:14 Uwiteka abaza Aburahamu ati iki gishekeje Sara, akibaza ati ” nukuri koko nzabyara nkecuye ? Hari Ikinanira Uwiteka se ? Mu gihe cyashyizweho ? Iki gihe cy’umwaka nikigaruka Nzakugarukaho, Sara abyare umuhungu..
Benedata iyi si ishaririye benshi, ahari nawe imisozi wazamutse ni myinshi, Amajoro mwaraye ni menshi mutakambira Imana ariko mugirango Imana ntiyumva, , amarira mwarize ni menshi ariko kuko ntakinanira Imana mu gihe cyashyizweho ndinginze muri uyu mwanya ngo Uwiteka yongere abagarukeho, ahindure ibyanze guhinduka mu izina RYA yesu Amin. Zamura Kwizera Imana yongere ikwiyereke. Yesu abahe umugisha .
Umwigisha: Ernest Rutagungira