Iyo dusimye mu Butumwa bwiza uko bwanditswe na YOHANA 4:1-6.
Yesu igihe yari kumwe n’abigishwa be yabitegereje mu mitima cyane ko yari mu minsi ye ya
nyuma abona hari uko bamufata abona bafite urujijo kandi akabona bafite muri bo ikibazo
cy’ibirebana n’Ubwami bw’Imana. Ibyo yaganiriye n’abigishwa natwe aratuganiriza uyu munsi
kuko ikibazo bari bafite natwe bamwe muri twe barakibaza. Iyo utangiye usoma umurongo wa
mbere Yesu yasabye abantu kumwizera nk’uko bizera Imana
kuko yabonaga ko hari uko bizera Imana gutandukanye n’uko bamwizera kandi yashakaga
kubereka ko we n’Imana nta tandukaniro. Nyuma yo kubasaba kumwizera abishimangiza
amagambo yo kumurongo wa 6 ababwira ko ari we Nzira, Ukuri n’Ubugingo. Mbese iyo twe
twumwise ibyo bintu bitatu Kristo yavuze bimusobanura dukwiye kubyumva dute?
Yesu ni Inzira:
– Amagambo yavuze mu minsi ye ya nyuma.
– Urugendo rujya mwijuru, ese abantu bari mu nzira ya nyayo cg bari inyuma y’inzira
– Yesaya 53:6 BI Nitutamenya inzira tuzishakira iyacu
– Inzira ni iki? :
Uburyo: -Visio 2020 (Inzira yo kwivana mu bukene) kuva ku kibazo – kugera
kugisubizo
Ahantu: – Kuva ahantu ujya ahandi
• Uburyo: Uburyo bwo kubonera gukiranuka muri Kristo Yesu
• Ahantu: aho tunyuzwa tujya mu ijuru (Twacumuriye muri ADAMU ducungurirwa muri
KRISTO) twavanywe mu ijuru turi muri ADAMU Dusubizwamo turi muri Kristo.
Abantu babyumva bate:
– Yesu ni Umuyobozi, dutere ikirenge mucya Yesu…
– Abefeso 2:6 Turi mu ijuru niba turi muri Yesu.
– 1yohana3:2 Uko tuzasa ntikurerekanwa icyakora Kristo niyerekanwa…
Yesu ni Ukuri:
– Yesu niwe kuri dukwiriye kumenya
– Hariho abamenye ukuri bagomba kumenya ariko ntibamenya uko kuri bimenyera iby’ukuri
– Abaroma 10:17 Kumva Yesu ni byo bituma twizera.
– Bibiliya irimo ibintu 3 by’ingenzi(Ubutumwa bwiza, Inama nziza, Inkuru nziza)
– Yesu ni we waje kutubera Ubutumwa bwiza, ntiyaje kubwigisha.
– Yesu ni we kuri kw’imihango ya kiyuda yose,(Ubuturo bwera, Imihango, Imiziririzo…
Urugero:
– 2Gutegeka2:18 Mose ni Igishushanyo cya Yesu
– Yohana 6:49-51 Manu Yashushanyaga Yesu
– 1 korinto 10:4 Urutare rwo mu butayu rwashushanyaga Yesu
– Matayo 24:51 Ubuturo bwera na bwo bwashushanyaga Yesu ( Umwenda wacitse uhereye
hejuru)
– Yesaya 55:8-9 Ukuri kwacu gutandukanye n’Ukwimana
– Yohana 8:31-34 Ukuri ni ko kuzatubatura
– Matayo 17:1- .. Kumenya Yesu w’ukuri (yasimbuye Abahanuzi n’amategeko)
– Efeso 2:3-23 Imigisha yose ibonerwa muri Kristo
Yesu ni Ubugingo:
– 1yahana 5: 12 ufite uwo mwana ni we ufite ubugingo
Bios : ubugingo bupfa
Zowe: ubugingo budapfa
Bios: ni Ubugingo butangira bukora bukarangira buruhutse gukora
Zowe: ni Ubuzima butangirira mu kiruhuko bugakomeza kubaho Itangiriro 2:2, 2kolinto 4:18
– Imana yari yahaye Adamu Ubugingo budapfa ariko bufite ikigombero Itangiriro 2:17
– Ubugingo dufite muri Kristo ni ubugingo buhoraho Korosayi 3:1-3
– Yohana 10:10,17-18, Mariko 10:45, Luka 23:44 Yesu yihamya ko ariwe bugingo
– Ubugingo buba he? Abalewi 17:11
– Icyo Amaraso yagukoreye: Heb 9:25-28 Heb 10:14 1Ptr1:18-19 atwezaho ibyaha.
– Korosai 1:20, 2kolinto5:19, Efeso 2: 15 Amaraso yaduhinduye Umwe na Yesu. (Nta
macakubiri:igihugu, ururimi, intara, akarere, umurenge, uburebure, amashuri,imitungo… )
Mu gusoza,nta yindi myizerere dukwiriye gukurikira yaba iyi mirimo, yaba iyo kwigana abandi uwo dukwiriye kureba ni Kristo Yesu gusa.
NSENGIYUMVA JANVIER