Yesu Kristo Niwe Uduhuza N’Imana – Ev. Habimfura Vedaste

Yesu Kristo Niwe Uduhuza N’Imana

Kuko Imana yakunze abari mw’isi byatumye Itanga umwana wayo ikunda cyane kugirango umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho, kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi kugira ngo acire abari mu isi ho iteka,ahubwo yabikoreye kugirango abari mw’isi bakizwe nawe.(Yohana 3:16-17).

Urukundo Imana yakunze umuntu kuva yamurema ntirugira igipimo, rurenze ubwoko bwose bw’inkundo tuzi,ikirenze kuruta ibindi nuko Imana yo yadukunze turi abanyabyaha,bikagera aho yohereza umwana wayo yesu kristo kugira ngo  twese tumwumvire adukize urupfu rw’iteka ryose.

Imana ihora ihamagara buri wese kwiyunga nayo binyuze muri Yesu Kristo.muri we nimwo duhererwa agakiza tukabona urufunguzo rw’ijuru.   

Abefeso 2:1-10:

“1. Namwe yarabazuye, mwebwe abari bapfuye muzize ibicumuro n’ibyaha byanyu,  

2. ibyo mwagenderagamo kera mukurikiza imigenzo y’iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ari we mwuka ukorera mu batumvira.  

                                                                                                                                           

3. Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n’imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk’abandi bose

4. Ariko Imana kuko ari umutunzi w’imbabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo,                                                          5. ku bw’urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu (ubuntu ni bwo bwabakijije) 

                                                                                                                                                                                      6. nuko ituzurana na we, itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw’umwuka turi muri Kristo Yesu,       

                                                                                                                                                                    

7. kugira ngo mu bihe bizaza izerekane ubutunzi bw’ubuntu bwayo buhebuje byose, itugirira neza muri Kristo Yesu.  

                                                                                                                                                                                   8. Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana.                                        

9. Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira,  

10. kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.”

1. Abantu bose bagenewe agakiza.

Twese twari twaratandukanyijwe n’Imana kubera icyaha cyaturutse kuri Adamu wa mbere,kuva icyo gihe umuntu yahise atandukana n’ubwiza bw’Imana.                    

Uhereye icyo gihe umuntu akavuka afite kamere y’icyaha,agakura akurana n’ibyaha.                                             

 Nubwo umuntu mu muryango runaka akuriramo ashobora gutozwa imico n’uburere byiza cyane,ariko ntibikuraho umuzi w’icyaha.      

Ashobora kwirinda gutandukira ibiranga umuryango abarizwamo ariko ntabashe guhura n’Imana.

kuva kuri Adamu kugeza Yesu Kristu ageze ku isi Imana yagiye ishyiraho uburyo umuntu yabaho kdi yubaha Imana ariko umuntu yakomeje kunanirwa uburyo bwose yagiye ashyirirwaho, (Amategeko nu gutamba ibitambo ).                                                                  

Mu isezerano rya kera Imana yatoranyije Israel nk’ubwoko bwayo ,icyo gihe Abisiraheli nibo bitwaga ko bari ubwoko andi mahanga yari abanyamahanga kw’isezerano ry’Imana ya Israheli .

Imana yatoranyije Isiraheli kugirango yiyerekanireho amahanga yose uko ishyanga ryubashye Imana rimera cg iyo rigomeye Imana uko rimera, niyo mpamvu iyo batandukiraga bagakora ibyo Imana yanga yabahagurukirizaga amahanga akabatera , Kikaba nk’igihano Imana ibahaye.                                                  

(Yesaya10:5 Ashuri ni yo ngegene y’umujinya wanjye, kandi inkoni yitwaje ni yo burakari bwanjye).   

Abitwaga  abanyamahanga nabo bagiraga izindi mana bakoreraga, baramyaga, bizeraga, ariko ntizari Imana zukuri, zimwe zari izacuzwe n’abantu, izabajwe, izabumbwe n’abantu…..

Imana yari yarahaye Abisiraheli amategeko ariko bananiwe kuyubahiriza ,bityo  amategeko ntabwo abasha kutugeza ku gakiza ,ahubwo ni umushorera utumenyesha icyaha.(Abaroma 3:20)

Ibibyose ni byo yesu kristu yaje aje kuruhura umuntu, ngo abe umwana w’Imana kubw’amaraso ya Yesu Kristu.

2. Abantu bahinduka bazima muri kristo Yesu.

Efeso2:”Ariko Imana kuko ari umutunzi w’imbabazi nyinshi yaduhinduranye bazima na Kristo”.         

urubanza rwahoraga ruturega twarananiwe kurwikuraho yesu Kristo yaraje arwishyiraho, urwari rwaradutsinze turi abanyabyaha ruharwa ararwikorera,nguko uko yadutsindishirje agafata ibyadutsinze akabyishyiraho.  

                                                                                                                                                                     

Maze duhinduka bashya,ububata bw’ibyaha butuva kubitugu.

umuntu utarakira yesu kristu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe atandukanyijwe n’Imana Kuko hagati ye nayo harimo urusika rwatewe n’icyaha cyaturutse kuri Adamu, umuntu wese ubyawe n’Umuntu avukana icyo cyaha akazagikizwa no kwatura ko yakiriye Kristu nk’umwami n’umukiza w’ubuigingo bwe.

Nubwo Umuntu yakomeje kwiyemeza gukora byinshi yasezeranaga n’Imana ngo arebe ko byamuhuza n’Imana byarangiraga umuntu aneshejwe, ariko Imana yo ntiyamuhaana ahubwo imuha andi mahirwe yo kwezwa n’amaraso ya Yesu Kristu.    

                                                                                                                                   

  Kwakira Yesu Kristo ukamugundira nibyo byonyine bitubera igisubizo cy’iteka ryose.

3. Kwakira kristo bituma umuntu abana neza n’abandi,

Ufite Kristu muri we akora byiza kubera umwuka wera umurimo,Atari kubera abantu bamubona cg Ari kumwe nabo,                                                                                                                                                                                                     

Uwahuye n’Imana ku bw’amaraso ya Yesu Kristu  abasha kwera imbuto nziza kandi nyinshi,agatandukana n’imirimo ya kamere umubiri uhora urarikira.(Abagalatiya5:19-21)       

 Hagira hati:

“19.Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke,          

                                                                                                                                                                 

20.no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n’ishyari n’umujinya n’amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice,         

                                                                                                                                       

21. No kugomanwa no gusinda, n’ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk’uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw’Imana”.

Naho ufite yesu kristo muri we yera imbuto nyinshi nkuko tubibona Abagalatiya5: 22-26:

“22.Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka ,   

                                                                                                                                                       

23. Niba tubeshwaho n’Umwuka tujye tuyoborwa n’Umwuka

24. Aba Kristo Yesu babambanye kamere, n’iruba n’irari byayo                                                                                                 

25. Niba tubeshwaho n’Umwuka tujye tuyoborwa n’Umwuka.                                                                                                     

26. Twe kwifata uko tutari, twenderanya kandi tugirirana amahari.”

4. MURI KRISTO YESU ABANTU BIYUNGA N’IMANA:

Umuntu utarahura n’Imana ,utariyunze nayo agira ibimenyetso bimuranga :                                                                      Nta byiringiro byo kuzabana n’Imana,abaho mu buzima bufite ubwoba,nta mirimo myiza akora ngo yandikwe,ntabasha kumvira umwuka wera kuko kamere afite ihabanye n’ibyo umwuka wera ashaka.                                                                                                                                                                      

Imana ishimwe kuko yatugiriye neza,twari abanyabyaha ,dukurikiza ibyaha kamere yacu irarikira,nyamara Imana ntiyaduhaana ,iraduhamagara natwe turitaba

Ntabwo byatewe n’imirimo myiza twakoze, cyangwa ikindi kiguzi twatanze,Oya ,ni urukundo rwayo.  

                                                                                                                                                     

yaturemeye gukora imirimo myiza muri Kristo yesu,Natwe ntitukiyandurishe imirimo mibi ukundi.

(UMWANZURO):

Mwene data Imana iragukunda cyane,nubwo waba utabasha kubishyikira cg kubyumva uburyo  Imana igukunda.Imana igukunda  kurusha urukundo rwa rukundo umubyeyi wawe yagukunze/agukunda.

 Nawe wari utaremerera Kristo ngo uhinduke mushya gira umwete wiyunge n’Imana ube mushya muri Kristo Yesu, ubeho mubuzima bufite ibyiringiro bya none n’ejo hazaza,….

Umuntu utarakira yesu Kristu ntabwo yabasha gukora imirimo myiza kuko ntabwo yabyishoboza,    

                                                                                                                                                      

Uwo muntu aba ari mubiganza by’ubonetse wese.Ikije cyose kiramujyana,haba mubyiza cyangwa mu bibi.                                                                                                                                                           

Akira kristo amurikire ubuzima bwawe uve mu mwijima mubi wa satani,

Akira kristo ubashe kurobanura ibishimwa mubigawa,                                                                              

ibyo wakoraga  bishimwa n’abantu n’Imana biyishimishe nawe igushime,                                                                utsinde  kamere y’icyaha yagukururiraga guhora wivuruguta mu byaha,uhabwe imbaraga zo kunesha iyo kamere Mu izina rya Yesu Kristu.                   

Amen.

Murakoze – Imana ibahe umugisha.

Ev. Habimfura Vedaste