Tuba twuzuye urusengero Yesu yatureba akabura umuntu n’umwe kubera ibyaha byacu niyo mpamvu Yesu akeneye abantu bazima: Ev.Muvunyi Hypolite
Mur’iyi minsi abantu barahindutse, abantu buzuye amashyari abandi buzuye kubeshya abandi buzuye ubugome, mur’iyi m insi Yesu akeneye abantu bazima babasha guhagarara mu kuri bagahamya ukuri mur’ibi bihe ukuri kumaze kuba guke mu bantu.
Umuntu nyamuntu Imana ishaka ni umuntu ufite ukuri, ukiranuka kuko abantu bo ni benshi ariko si ko Imana ibabona ahubwo iri kureba abantu buzuye urusengero ariko ikabura n’umwe kubera ibyaha byinshi.
Ijambo ry’Imana muri Yeremiya 25:4-5 hagira hati:”Uwiteka yabatumyeho abagaragu be bose b’abahanuzi, akazinduka kare akabatuma (ariko ntimwumviye habe no gutega amatwi ngo mwumve) ati: Nimuhindukire ubu, umuntu wese ave mu nzira ye mbi no mu bibi by’imirimo yanyu, mube mu gihugu Uwiteka yabahanye na ba sogokuruza uhereye kera ukageza iteka ryose”.
Mur’iyi minsi abantu bageze kure, ubu ikinyoma kirugamishwa maze ukuri kukanyagizwa, kuki? Hari igihe Imana ishyiraho umunyafu wayo kugira ngo ikebure abanze kumva niba nawe ukomeje kwinangira no kwanga guhindukira uzahindukizwa n’umunyafu w’Imana.
Umuntu Imana ishaka mur’icyi gihe ni ukora ibitunganye,wicisha bugufi, kandi wiyoroshya.
Umwigisha: Ev.Muvunyi Hypolite