“Ni ukuri nagukunze urukundo ruhoraho..”-Soma Yeremiya 31:3
Urukundo rw’Imana ntawarurondora, ntirugereranywa, nta n’wabasha kurupima cyangwa ngo abone ubusobanuro burenze kuri rwo; gusa ikiremwa muntu kibayeho kubwarwo, ni urukundo rurenze ubwenge n’imitekerereze bya muntu.
Ibirenze ubwenge bwa muntu abakunda Imana bazabihishurirwa
Intumwa Pawulo yaravuze ati: “(…) Tuvuga ubwenge bw’ubwiru bw’Imana ari bwo bwenge bwahishwe, Imana yaringanije ibihe byose bitarabaho ngo buduheshe icyubahiro”…ariko haranditswe nanone ngo “Ibyo ijisho ritigeze kureba, N’ibyo ugutwi kutigeze kumva, Ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, Ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda.”-Soma 1 Abakolinto 2:7, 9.
Nukomeza kwizera no gukurikiza ibyo Imana igusaba mw’ijambo ryayo, nta kabuza mu gihe cyizaza nyuma y’ubuzima bwa hano kw’isi bwuzuyuye imibabaro uzahishurirwa ibyo byiza yateguriye abayikunda (1 Abakolinto 2:9).
Imana iragukunda, ndetse yagukunze kuva cyera utararemwa, nibbyiza ko nawe guhera none wisuzuma ukareba niba nawe uyikunda. Wasanga udahagaze neza mu gakiza ugafata umwanzuro nyawo ugakizwa ukizera Kristo nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe cyangwa ukongera kuyigarukira niba wari waravuye mu byizerwa.
Icyo ukwiye kuzirikana
“(..) Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.”-Soma Yohana 3:16.