Matayo 14:30 – Ariko abonye umuyaga ko ari mwinshi aratinya, atangiye kurengerwa arataka ati “Databuja nkiza.”
Muri iki cyanditswe, Matayo yanditse ijambo rikomeye ridusaba kwibazaho cyane muri ubu buzima tunyuramo.
Ese Koko Petero yabonye umuyaga? Hari uwari wabona umuyaga? Iyo dukuye amaso kuri Yesu turema ibitariho…haza icyitwa “baringa”…Iyo wunamye baringa arunama…wahaguruka agahagarara… Amaso y’ubwoba aha imbaraga n’ibitazifite naho amaso yo kwizera abona Imana mu mugambi mwiza.
Wowe urimo kureba iki none?
Ngufitiye inkuru Nziza: imbere yawe hari Imana. Ba ariyo ureba.
Dutumbire Yesu wenyine niwe Ibyiringiro byacu bishingiyeho (niwe kwizera kwacu kubakiyeho)!
Umunsi mwiza kuri twese.
Umwigisha: Bishop Dr. Fidele Masengo, Foursquare Gospel Church Of Rwanda