Iyo ijambo ry’Imana rikujeho haba hari impamvu rimwe na rimwe riba rije kugushimira ibyiza ukora ariko rinagusaba ngo wirinde hatagira ikiguhungabanya cyangwa kikagutesha inzira nziza. HABONIMANA Apolinaire
Inshuro nyinshi ijambo ry’Imana riraza ntiturihe agaciro ndetse ntitukanabyiteho nyamara burya Imana iba idufiteho umugambi. Nta jambo ry’Imana rishobora kuza gusa, ntabwo Imana yaba inkorabusa yo kuvuga ibidafite umumaro.
Igihe ijmbo rije kuri wowe riba rivuga ngo uri mu rugendo rwiza komeza imbere ureke gucika intege bitewe n’ibigeragezo cyangwa intambara duhurira nazo mu nzira ducamo ariko ku rundi ruhande rikaba rishaka no kuvuga ngo uragana heza ariko reba neza utagwa.
Ijambo ry’Imana rikwereka aho utameze neza ngo wihane kandi wisubireho, rikwereka kandi aho intege zawe ari nkeya. Ijambo ry’Imana rikwereka inzira y’urugendo rwawe ruri imbere kugira ngo witwararike kandi waambare intwaro zikomeye.
Ijambo ry’Imana kandi riza rishaka kugira aho rikuganisha kugira ngo uwundi munsi ntuzarizwe n’ibyaha wahoze urimo mu munsi yashize ahubwo uzabe wahindutse har’aho umaze kuva naho umaze kugera. Ntabwo ari byiza ko wahora wihana ibyaha ngo ejo wongere ubisubiremo niyo mpamvu ijambo ry’Imana rinagusaba kwitwararika.
Umwigisha:HABONIMANA Apolinaire