Abayisraheri bageze ku Nyanja itukura bibutse Imana barayisenga maze irabambutsa, niyo mpamvu natwe dukwiriye kwizera Imana ndetse tukayibuka kuko yiteguye kuturwanirira mu gihe tuyikiranukiye ndetse tukayisaba ngo idufashe mu bikomeye: Rev.Rurangirwa Emmanuel.
Aya niyo magambo umukirisitu wa none akwiriye kugenderaho nk’uko tubisanga mu gitabo cyo Kuva 14:10-15 aho umuntu akwiriye kwibuka Imana ndetse akayiragiza mu bihe byose.
Rev.Rurangirwa Emmanuel Agira ati:”aya magambo iyo uyasomye neza usangamo abantu b’ibyiciro bine aribo falawo n’ingabo ze, abisiraheri, mose n’Imana yo mu ijuru”.
Reka twibuke Abisiraheri bavuye mu gihugu cya Egiputa bagiye I Kanani bayobowe na Mose kandi uyu yari yaravuye mu gihugu cya Egiputa ahahunze ariko Imana imutegetse gusubirayo kujya kuvanayo ubwoko bwayo abanza kugira ikibazo ariko nyuma aza kwemerera Imana arayumvira aragenda kandi Imana yaramukomeje, iramushyigikira ndetse iramuyobora azana ubwoko bw’Imana ari nabwo bageraga ku nyanja itukura bakabura aho baca ariko bibuka Imana barayisaba maze ica inzira mu Nyanja abisiraheri barambuka bageze hakurya inyanja irongera irasubirana nabo bashimira Imana.
Icyo wakuramo hano nukumvira Imana, kuko iravuga byose bikayumvira. Ujye wumvira Imana ndetse uyitabaze nayo izakugoboka maze igukorere ibikomeye.Iyo Imana ibonye watentebutse iraza ikakuba hafi ikakubwira iti:”mwana wange witinya,iri jambo witinya abazi gusesengura ibya Bibiliya basanze ryanditse muri Bibiliya incuro 365 bingana n’iminsi y’umwaka wose bisobanuye ngo buri munsi Imana iba itubwira ngo witinya mwana wange”, nawe niba ufite ibukugoye,bikugose izere Imana uyisenge kandi uyiringire iragutabara ndetse ikwereke inzira unyuramo.
Umwigisha: Rev RURANGIRWA Emmanuel