WITINYA IMANA IKURI IMBERE SI NK’UMUNTU UKWIZEZA KUKUBA INYUMA EJO AKAKWISUBIRA
Yesaya 45:1-2,5,8
[1]Ibi ni byo Uwiteka abwira Kuro, uwo yimikishije amavuta ati “Ni we mfashe ukuboko kw’iburyo nkamuneshereza amahanga ari imbere ye, kandi nzakenyuruza abami kugira ngo mukingurire inzugi, kandi n’amarembo ntazugarirwa.
[2]Nzakujya imbere ahataringaniye mparinganize, nzamenagura inzugi z’imiringa, n’ibihindizo by’ibyuma nzabicamo kabiri.
[5]“Ni jye Uwiteka nta wundi, nta yindi mana ibaho itari jye. Nzagukenyeza nubwo utigeze kumenya,
[8]Wa juru we, tonyanza, n’ikirere gisandare gukiranuka kuva mu ijuru. Isi nikinguke babonemo agakiza, imeremo no gukiranuka. Jye Uwiteka ni jye wabiremye.”
Itangiriro 28:15
[15]Dore ndi kumwe nawe, nzakurindira aho uzajya hose, kandi nzakugarura muri iki gihugu, kuko ntazagusiga ntarakora ibyo nkubwiye.”
Yesaya 41:10
[10]Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.
Imana itujya imbere ngo ibanze iturebere idutegurire, Umuririmbyi yaravuze ngo sintinya ibyago bizambabo kuko andi imbere abitunganya.
Atujya imbere ngo abanze adukubitire ibidutegereje kandi iyo amaze gutambuka tugenda twemye.
Imana ishimwe ko ituri imbere igahagarara ahakomeye
Halllelluya Halleluya.
Humura Nshuti,ni wowe Kuro ubwirwa nonaha kandi icyo yavuze kuri wowe azagisohoza kuko atajya abeshya.
Mugire amahoro y’Imana
Ev Ndayisenga Esron