Ivomere amazi azabe ahagije mu gihe cyo kugotwa, komeza ibihome byawe. Jya mu ibumba, ukate urwondo, ukomeze itanura ry’amatafari. ( Nahumu 3:14)
Iyo byihindurije/ Bikubye abahanga mamenya ko imvura igiye kugwa, Abanyabwenge /Abanyamacyenga batangira kwanura ibyakwangizwa nayo, abafite urugendo nabo icyo gihe bitwaza imitaka/ isinde kugirango batanyagirwa. Mbega ukuntu bibabaza Kunyagirwa Kandi Imvura yakubye ureba ?
Yesu yaciye umugani w’abakobwa icumi bari bategereje umukwe, mu Butumwa bwanditswe na Matayo 25:1-13, Abo Bibiliya yise abanyabwenye Bibikiye amavuta Umukwe aje babasha kumurika baramusanganira nyamara ab’abapfu ntibigeze bita Ku kwizigamira Amavuta azabafasha mugihe batungurwa, Mu gusoza Yesu ati ” nuko mube maso kuko mutazi umunsi n’isaha.
Benedata turimo turagenda twegera mu minsi igoye benshi, Kwegera Imana birimo kuba ingume ( Biragorana), Kwiyiriza ubusa birimo Birakamuka muri benshi, Gusoma ijambo ry’Imana byo ni ikindi !! Nyamara iki ntabwo cyaricyo gihe cyo kurangara ? Oya Uko turushaho kwegera kugaruka kw’umwami wacu Yesu ni nako twari dukwiye kurushaho kwiboneza, Twezwa, Twirimbisha kuko Uwo dusanga ari Uwera.
Dukwiye kurushaho Kwivomera amazi ahagije azadutunga mu gihe cyo kugotwa, Amasoko menshi arimo arasibwa, andi nayo arimo aratobwa, ibi byose byerekana ko Hagiye kubaho igihe cy’umwuma/ Amapfa kubanyamwuka !! Ivomere Amazi azagutunga, Kdi ukomeze icyo wahawe kdi wamenye katagirira ukwambura ikamba ryawe, Si igihe cyo kubaka kumusenyi Ikomeze kurutare arirwo Yesu, Kdi Wubakishe ibumba cg Urwondo rukomeye aribyo Kwizera kutajegajega kuko Bidashoboka ko utizera anezeza Imana.
Va mu bwana, Wiruhuka, shakana Imana umwete, wirangara kora ibishoboka Wizigamire imbaraga, Uhabwe kunesha ejo hazaza, Nibwo uzatsinda wa mubi Uhagurukiye benshi NGO abateze Gusenya ingo, Gusambana/Gucana inyuma, Kuzirura ibizira, Ubuhehesi, Ubugome etc… Ariko Abari muri christo Yesu bazarokoka nk’imishumi ikuwe mu muriro.
Mbifurije Kwivomera amazi ahagije ndetse no kugira amavuta yuzuye muzanesha.
Evangelist Ernest Rutagungira