Wineshwa n’ikibi, Neshesha ikibi icyiza

Evangelsit RUTAGUNGIRA Erneste

Amahoro y’Imana abane namwe Benedata, Iyi nyigisho Turayiga twibanda cyane Ku Rwandiko Intumwa Pawulo yandikiye Ab’itorero ry’ Abaroma 12: Iyo uhereye Ku murongo wa mbere w’iki gice, Usanga yarabahuguriye byinshi birimo Kutifata nk’Abataramenya Yesu, ngo Bakore nk’ibyo abapagani Bakora, Kutagira uburyarya, kutagira Ubunebwe mu murimo w’Imana, Kutagira inzigo no Kugira nabi Mu Gusoza ku murongo wa 21 ati “Ikibi cye kukunesha, ahubwo unesheshe ikibi icyiza.”

Nta Kabuza Iyi nyigisho yari ngombwa Kuribo nk’Abantu bizeye Kristo Bakamenya ikibi n’icyiza, Ariko bagatangira kwinjiranwa n’Umwuka wo Kwirara no Kutamenya Uwo barwana nawe ( Efeso 6:12), Si uko Natwe turi mu bihe nk’Ibyabo Ahubwo twe turi inyuma Yabo, Tugeze mu bihe bigoye itorero rya Christo, Turi mu ruvangavange rw’imyuka, (Urukungu n’amasaka) Benshi bitwara nk’abatazi Icyerekezo, Ariko twebwe ho Ikibi ntikikatuneshe Ahubwo tunesheshe ikibi ibyiza kandi Dukanguke tuve mu buhenebere.

Yohana yahawe ubutumwa bw’itorero ry’ILawidokiya 3:15 Ngo Ababwire ko Imirimo yabo yabo yagawe ngo ntibashyushye cyangwa ngo babire ngo Uwiteka agiye kubaruka !! Akomeza abagira inama yo kugira umwete wo kwihana, Benedata Imirimo dukorera mu isi Imana irayigenzura, Kandi Satani ahora yifuza ko Ikibi aricyo cyaganza, Ibanga nta rindi ni uko tuyoborwa n’umwuka wera (Abagaratiya 5: 16).

Umwigisha: Ev. Rutagungira Erneste