1 Abami 19:4-5
[4]Ariko agenda wenyine urugendo rw’umunsi umwe mu ishyamba, ahageze yicara munsi y’igiti cy’umurotemu, yisabira gupfa ati “Uwiteka, ndarambiwe. Icyabimara ni uko ubu wakuraho ubugingo bwanjye, kuko ntaruta ba sogokuruza ubwiza.”
[5]Nuko yiryamira munsi y’icyo giti cy’umurotemu arasinzira, agisinziriye marayika araza amukoraho aramubwira ati “Byuka urye.”
Yona 4:8
[8]Maze izuba rivuye Uwiteka ategeka umuyaga wotsa w’iburasirazuba, izuba ryica Yona mu mutwe bituma yiheba, yisabira gupfa aravuga ati “Gupfa bindutiye kubaho.”
Nshuti muvandimwe ahari izuba riragucaniye;izuba ry’ikigeragezo mu rugo ,izuba ry’ubushomeri,izuba rya business iri guhomba,izuba ryo kwangwa ,….ariko Imana iraje ikumereze akayuzi wugamemo.
Va munsi y’icyo giti cy’Umurotemu wa musore we,va munsi y’icyo giti nkumi,va munsi yacyo wa mugabo we nawe mugore.Reba hafi yawe hari umutabazi.
Mbifurije kubona ubutabazi nk’ubwo Pahulo na Sila bahuye na bwo muri gereza cyangwa ubwo Petero yasohokaga muri gereza irinzwe cyane.
Yosuwa 7:10
[10]Nuko Uwiteka abwira Yosuwa ati “Byuka. Ni iki gitumye ugwa wubamye?
Ezek 2:1
[1]Maze arambwira ati “Mwana w’umuntu, byuka uhagarare mvugane nawe.
Ariko kugira ngo twakire ubwo butabazi tugomba kubyuka tugakanguka tukava mu bitotsi.Saba Imana kuva mu bitotsi umazemo iminsi
Mt 2:20
[20]“Byuka usubize umwanal na nyina mu gihugu cya Isirayeli, kuko abashakaga kumwica bapfuye.”
Mwakire umugisha w’Imana.
Ev. Ndayisenga Esron