Mwaramutse neza nshuti,uyu munsi nejejwe n’Imana mu mutima wanjye. Ndashima Imana koX ntacyo ihishwa.
Uyu munsi ndagirango dusangire intego ivuga ngo: Wihisha hehe?
Ndagira ngo dufatanye gusoma Zaburi ya 91 Kandi idufashe uyu munsi wose no mu bihe bizaza.
Zab 91:1-16
Uba mu rwihisho rw’Isumbabyose ,Azahama mu gicucu cy’Ishoborabyose.
Ndabwira Uwiteka nti“Uri ubuhungiro bwanjye n’igihome kinkingira,Imana yanjye niringira.”Kuko ari we uzagukiza ikigoyi cy’umugoyi,Na mugiga irimbura.
Azakubundikiza amoya ye,Kandi uzajya uhungira munsi y’amababa ye,Umurava we ni ingabo n’icyuma kigukingira. Igiteye ubwoba cya nijoro ntikizagutinyisha,Cyangwa umwambi ugenda ku manywa, Cyangwa mugiga igendera mu mwijima,Cyangwa kurimbura gutsemba ku manywa y’ihangu.
Abantu igihumbi bazagwa iruhande rwawe,Abantu inzovu bazagwa iburyo bwawe,Ariko ntibizakugeraho. Uzabirebesha amaso yawe gusa,Ubone ibihembo by’abanyabyaha.
Kuko ari wowe buhungiro bwanjye Uwiteka,Wagize Isumbabyose ubuturo, Nuko nta kibi kizakuzaho,Kandi nta cyago kizegera ihema ryawe. Kuko azagutegekera abamarayika be,Ngo bakurindire mu nzira zawe zose.
Bazakuramira mu maboko yabo,Ngo udakubita ikirenge ku ibuye.Uzakandagira intare n’impoma,Uzaribata umugunzu w’intare n’ikiyoka.
“Kuko yankunze akaramata ni cyo nzamukiriza,Nzamushyira hejuru kuko yamenye izina ryanjye. Azanyambaza nanjye mwitabe,Nzabana na we mu makuba no mu byago, Nzamukiza muhe icyubahiro. Nzamuhaza uburame,Kandi nzamwereka agakiza kanjye.”
Nshuti, umwanditsi w’iyi Zaburi arashaka kutubwira Ubwihisho ntabwo Buriya umuntu yakibaza ngo kuki habaho kwihisha?
Ni iki gitera abantu gushaka kwihisha?
Uwihisha aba ashaka iki?
Buri gihe iyo Hari ibibazo ,ingorane cg intambara tuba dushaka ahantu twabyikinga ngo bitaduhitana.
Mu buzima abenshi twabayeho twihisha ibibazo bimwe na bimwe,ariko Aho wihishe Hari ubwo uharambirwa wahava ibyo wahungaga bikakubona ugahura n’akaga.
Umwanditsi we yabonye Ubwihisho nyabwo Niko kugira ati “Uba mu bwihisho bw’Isumba byose azahama mu gicucu cy’ishoborabyose” mbese ntacyo azaba kuko Ushoboye byose ariwe umuhishe.
Hallelua, nshuti iyo ibibazo biguteye ubyihishahe? Iyo ingorane zibaye umurengera uhungira hehe?
Uwiteka Imana ishoboye byose ntakiyikanga,ntakiyinanira Kandi ntiruha kugira neza. Ibyaha biraduhiga buri munsi ariko ntaho twabihungira tutihishe kuri Yesu.
Ubusambanyi bukabije umurego mu Bantu b’ingeri zose : kubuhunga si ugukoresha ubukingirizo oya, kubuhunga si ukwiteza inshinge ngo abantu batabona twabyaye bakamenya ko twabaye abasambanyi oya, kubuhunga nyakuri Ni ukwegera Yesu ucaha Irari,ucaha ubuhehesi akaguhisha mu ijambo rye.
Nabonye abantu ubukene butera bajya kubuhunga bakerekeza iyo kubeshya ,kwiba n’ubwambuzi ariko Aho nta bwihisho buhari.
Vuba aha abantu bamwe bakoraga amakosa Aho basengera Aho kwihana bakajya kwihisha mu church (bagafungura akadini kemera imyitwarire idahwitse babuzwa). Satani arimo kubuza abantu ahari indake nzima,ikomeye ariyo Rutare Yesu.
Hallelua,uwahisemo kwihisha muri Yesu ntapfa gusohokamo kuko arahibera,akahatura maze agashisha.
Muri iki gihe turasabwa guharanira gukiranuka kuko Hari ingororano (13-16)
Urashaka kumera neza? Kiranuka
Urashaka gushisha ? Guma ku Mana mu gihe abandi bayiteye umugongo
Urashaka guhorana itoto? Guma ku Uwiteka gusa.
Nshuti mwene data ibyaha ntahandi twabihungira, kubyorosha no kubihisha amaherezo bizerekana ubukana kuri twe, ariko iki gitondo cy’Umugisha ndakwibutsa ko Ubwihisho nyabwo Ni ukwegera Isumbabyose,Ishoboye byose ikaguhisha.
Kuko uwibereye mu bwihisho niyambaza Isumbabyose,izamwumva,izabana nawe mu makuba no mu byago ndetse azahazwa uburame.
Nshuti, wihishe hehe?
Uwiteka Imana ikugurire neza,iguhishe mu bwihisho bwayo,Kandi ikurinde ibirungarunga ngo bikwibe,iguhe imbaraga zo kunesha ibikugerageza maze iguhe n’umugisha
Uwanyu Ev. Dieudonne RWABASIGARI