Wari uzi ko gusengera abayobozi ari inshingano yawe?

1 Timoteyo 2:1-3- Irya mbere ya byose ndaguhugurira kwingingira abantu bose, no kubasengera no kubasabira no kubashimira, ariko cyane cyane Abami n’abatware bose kugira ngo duhore mu mahoro tutabona ibyago, twubaha Imana kandi twitonda rwose.
Ibyo ni byo byiza byemerwa imbere y’Imana Umukiza wacu.

Nifuje none kwibutsa abakristo imwe mu nshigano ikomeye badatindaho: gusengera abayobozi babo mu gihugu.

Nashimishijwe n’amagambo 3 akomeye nize muri kiriya cyanditswe:

Gusengera abayobozi ni umurimo ubanziriza indi : “mbere ya byose” Kandi “cyane cyane”;
Ni umurimo wagutse kd ufite umumaro ukomeye.
Amasengesho dukora ku bayobozi ajyana no gushima ku bwabo.

Nyuma yo gutekereza cyane ( meditation) kuri iki cyanditswe, nasanze abakristo tugomba gusubira mu nshigano yacu y’ibanze. Dore zimwe mu mpamvu:

1. Abayobozi n’abantu Imana ikoresha cyane mu kugeza umugisha ku batuye igihugu bose. Ushaka ko amasengesho yawe agira ingaruka nziza ku banyarwanda bose, witoze gusengera abayobozi bawe. Urugero: ushaka ko abarwayi bitabwaho, ibuka uruhare ubuyobozi bwiza bubifitemo, ushaka ko abana batari mu mashuri bahabwa amahirwe yo kwiga, usengera abashomeri cg abatishoboye, etc. ibuka uruhare rw’abayobozi mu gusubizwa kw’amasengesho yawe.

2. Bafite uruhare runini mu ivugabutumwa dukora. Ahari ubuyobozi bubi gusenga no kuvuga ubutumwa ntibyoroha. Nta hantu na hamwe ku Isi umuntu atangira Itorero ubuyobozi butabigizemo uruhare.

3. Bafite uruhare runini mu mutekano n’amahoro dushaka. N’ubwo twemera cyane ko amahoro n’umutekano bitangwa n’Imana, twemera na none ko ikoresha abantu: abatuyobora mu gihugu.

Kubera izi mpamvu n’izindi ntavuze, dufite impamvu ninshi zo gusengera abayobozi no gushima ku bwabo. Ni imwe mu nshigano zikomeye abakristo tuzabazwa n’Imana. Ni nayo dusabwa cyane gukora kuko tutayikoze nta wundi wayikora.

Uno munsi usengere nibura abayobozi 3 ubavuga mu mazina, ubasabira umugisha.

Mugire umunsi mwiza mwese!

Umwigisha: Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko