Wakwitwara ute mu makosa?

Akenshi iyo umuntu akoze amakosa, atakaza igihe n’imbaraga ayagereka ku bandi cyangwa yisobanura. Aho kubigenza utyo, niba ibyo wavuze hari uwo byababaje, uge umusaba imbabazi, mwiyunge maze ubucuti bwanyu bukomeze.

Byagenda bite se niba ikosa wakoze ryakugizeho ingaruka cyangwa rikagira ingaruka ku bandi? Aho kwicira urubanza cyangwa ngo urigereke ku bandi, jya ukora uko ushoboye kose kugira ngo wikosore. Kumara igihe ushaka uko wakwikuraho  ikosa, nta kindi bimara uretse kugutesha igihe no gutuma ibintu birushaho kuzamba. Ahubwo, jya uvana isomo ku makosa wakoze, uyakosore, ubundi ubuzima bukomeze.

Iyo undi muntu akoze ikosa, twihutira kugaragaza ko ibyo akoze tutabyemera. Byaba byiza tugiye dukurikiza inama ya Yesu Kristo igira iti: “Ibintu byose mushaka ko abantu babagirira, ni byo namwe mugomba kubagirira” (Matayo 7:12).

Iyo umuntu yakoze ikosa, nubwo ryaba ridakomeye, aba ashaka ko abandi bamubabarira kandi bakibagirwa iryo kosa yakoze. Nawe rero jya ugerageza kubabarira abandi.—Abefeso 4:32.