Kugira ngo umenye uwo uri we n’uwo ushaka kuzaba we, wagombye kumenya aho ufite imbaraga n’aho ufite intege nke kandi ukaba uzi neza amahame ugenderaho.
Gusubiza ibi bibazo bikurikira biragufasha kumenya uko wabigeraho.
Aho mfite imbaraga: Ni ubuhe buhanga mfite? Ni iyihe mico myiza mfite? (Ushobora kwibaza uti: “Ese nubahiriza igihe? Ese mfite umuco wo kumenya kwifata? Ese ndi umunyamwete? Ese ngira ubuntu?”) Ni ibihe bintu byiza nkora?
INAMA Z’INGENZI:
Niba bikugora kumenya imico myiza ufite, ushobora kubaza umubyeyi wawe cyangwa inshuti yawe. Bazakubwira iyo mico iyo ari yo n’impamvu bemeza ko uyifite.
BIBILIYA IBIVUGAHO IKI?
Bibiliya igira iti:“Buri wese agaragaze agaciro k’imirimo ye, ni bwo azabona impamvu yo kwishima ku bwe wenyine, atigereranyije n’undi muntu.”—Abagalatiya 6:4.
Aho mfite intege nke: Ni ibihe bintu nkwiriye kunonosora? Ni ryari mba nshobora kugwa mu bishuko mu buryo bworoshye? Ni ryari nagombye kurushaho kugaragaza umuco wo kumenya kwifata?
ICYO BIBILIYA IBIVUGA KURI IYO NGINGO:
Bibiliya igira iti: “Niba tuvuga tuti ‘nta cyaha dufite,’ tuba twishuka.”—1 Yohana 1:8.
Amahame ngenderaho: Ni ayahe mahame arebana n’umuco ngenderaho kandi kuki nyagenderaho? Ese nemera ko Imana ibaho? Ni iki kibinyemeza? Ni ibihe bintu mbona ko ari bibi kandi kuki? Ni ibiki nemera ko bizabaho mu gihe kizaza?
“Ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu buzakurinda, kandi ubushishozi na bwo buzakurinda.”—Imigani 2:11.