Wabuze amahoro? Dore aho igisubizo kiri

Hari ubwo waba ucitse intege, ugasanga ibyo wari wishingikirijeho byose bitagihari n’ibibazo ari uruhuri. Watakaje icyizere n’amahoro mu mutima wawe, mbega ugeze hamwe ubura uko ubigenza. Tuza kandi ukomere Imana irahari kandi ihari kubera wowe.

Bibiliya mu mirongo yayo itandukanye, itugaragariza neza ko nta handi amahoro aturuka, uretse ku Mana yo kwiringirwa.

Yesaya 26 :12 « Uwiteka uzadutunganiriza amahoro, kandi ibyo dukora byose ni wowe ubidusohoreza. »

Imana ishaka ko ubaho utekanye. Wihangayika rero.

Yohana 14 :27 « Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye. »

Abaroma 14 :17-19 : « Kuko ubwami bw’ Imana atari ubwo kurya no kunywa, ahubwo ari ubwo gukiranuka n’amahoro no kwishimira mu Mwuka Wera. Ukorera Kristo atyo aba anezeza Imana kandi ashimwa n’abantu. Nuko rero dukurikize ibihesha amahoro n’ibyo gukomezanya. »

Gumana gukiranuka, ntucike intege kuko ibindi Nyagasani arabizi.

 

Abafilipi 4 :6-7 « Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu. »

Jya ubwira Imana ibyawe, uyiharire, ubundi ukore inshingano yawe yo kwishima no kugira amahoro.

 

Abakolosayi 3:15 “ Mureke amahoro ya Kristo atwarire mu mitima yanyu, ayo mwahamagariwe kuba umubiri umwe, kandi mugire imitima ishima.”

Erega Imana yagukoreye byinshi cyane biruta ibyo ureba, ibuka, uyishime kandi ibyo bikugarije ibyereke ko ufite Imana ibiruta.

Nubwo waca mu byago twavuze ku ntangiriro, humura. Imana ikwitayeho, ni Imana y’amahoro. Nta mpamvu yo guhungabana, Imana ni inyembaraga, ntishaka ko uhagarika umutima ; ntukemerere Satani kukwishima hejuru jya umwereka ko ufite Imana y’amahoro, kandi ayo mahoro akurangweho.