Zaburi 30:6
– Kuko uburakari bwe ari ubw’akanya gato, Ariko urukundo rwe ruzana ubugingo. Ahari kurira kwararira umuntu nijoro, Ariko mu gitondo impundu zikavuga.
Hari igihe umuntu yisanga mu buzima bw’amarira, ijoro ry’akabaro, ry’agahinda, ryo kwiheba, ijoro ryanga guca. Hari umuntu uherutse kumbwira amajoro afite muri iyi minsi arangwa no kurira. Ntabwo asinzira…ntabwo atekanye.
Iki ni cya gihe wibaza ngo koko nzakira iyi ndwara? Nziga amashuri ndangize? Nzabona akazi? Nzakora ubukwe? Nzongera mbone umuntu unkunda?…n’ibindi nk’ibyo!
Ndahamya ko Dawidi yandika iyi Zaburi yari mu bihe bimukomereye bisa n’ibyo nawe urimo kunyuramo.
Hari amasomo nakuye muri iyi Zaburi:
1) Ibigeragezo urimo n’iby’igihe gito. Ntabwo bihoraho.
2) N’ubwo ibintu bitangira nabi, ntabwo birangira nabi buri gihe!
3) Mu bigeragezo byose ducamo, ni ngobwa kwizera Imana.
4) Uzemere kurira kuko birasanzwe, ariko ntuzemerere amarira kukubuza kubona Imana.
5) Uzemere amarira kukubamo ariko ntuzemere kuyabamo kuko amarira akubamo ni yo akuvamo abisa ibyishimo by’igitondo cyawe.
6)Nyuma yo kubabazwa, hakurikiraho amashimwe. Nasanze ko nubwo ijoro ry’amarira ryaba rirerire, iherezo igitondo cy’ibyishimo kiza. Abarira none ejo bazahozwa. Matayo 5:4 – Hahirwa abashavura, Kuko ari bo bazahozwa.
Wikwiheba. Haracyari iminsi yo kwishima.
Umwigisha: Dr. Fidèle MASENGO, Foursquare Church Kimironko
Amen,Imana ishimwe ko ijya iduhoza amarira