Umunyarukundo arashize nyamara, Iminwa ibeshya n’ururimi rusharira biragwiriye mu bantu bawe, Uwiteka tabara abawe: Kayiranga Deograsias
Muri iki gihe abantu bari mu bibahugije byinshi, abandi barasinziriye ibitotsi byabaye byinshi niyo baje mu rusengero usanga bibereye ku matelefone, aho usanga satani yarinjiye mu bantu bawe Mana.
Uwiteka tabara, kuko umunyarukundo ashira,abanyamurava babura mu bantu bose barabeshyana, bavugisha iminwa ibeshya n’imitima ibiri, uwiteka atsembe iminwa yose ibeshya n’ururimi rwirarira,abavuze bati,tuzanesha indimi zacu,iminwa yacu n’iyacu,udutwara ninde?
Ijambo ry’Imana muri Zaburi 12:2-5 hagira hati:”Uwiteka tabara kuko umunyarukundo ashira, Abanyamurava babura mu bantu Bose barabeshyana, Bavugisha iminwa ishyeshya n’imitima ibiri. Uwiteka azatsemba iminwa yose ishyeshya, N’ururimi rwirarira,Abavuze bati “Tuzaneshesha indimi zacu, Iminwa yacu ni iyacu udutwara ni nde?”
Muri iyi minsi ikinyoma kirugamishwa ukuri kukanyagirwa, umugiraneza ntahabwa intebe ahubwo hicazwa umugome, ni kuki isi ya none yahindutse? Kuki abantu babwirwa ntibumve? Kera abantu batinyaga ikibi kubera ko banatinyaga icyaha ariko uyu munsi abantu ntibagitinya ikibi, ni kuki?Nyamara muri iyi minsi abantu bagakwiriye guhuguka kuko burenda gucya, Uwiteka akaza gutwara itorero rye, nuko abahuze nimuhuguke muve mu moshya.
Nonaha ndahaguruka niko uwiteka avuga,ndashyira mu mahoro uwo bacurira ingoni,amagambo y’uwiteka ni amagambo atanduye,ahwanye n’ifeza igeragejwe mu ruganda rwo mu isi,ivugutiwe karindwi, nimugira neza uwiteka azabarinda azabakiza ab’iki gihe iteka ryose.
Umwigisha: Kayiranga Deograsias