Wowe wicara mu ijuru, kuri wowe ni ho nuburira amaso. Dore nk’uko amaso y’abagaragu bayahanga ukuboko kwa shebuja. Nk’uko amaso y’umuja ayahanga ukuboko kwa nyirabuja, Ni ko amaso yacu tuyahanga Uwiteka Imana yacu, Kugeza aho azatubabarira.
Uwiteka, utubabarire, Kuko duhaze cyane igisuzuguriro. Imitima yacu ihaze cyane, Gukobwa n’abaruhukira mu mahoro, No gusuzugurwa n’abibone. (Zaburi 123:1-4).
Umwigisha: Ev. Kayiranga Deo