Uwiteka Imana izagusumbisha amahanga: Bimenyimana Innocent

Nugira umwete wo kumvira no kubaha Uwiteka Imana izagusumbisha amahanga: Bimenyimana Innocent

Abantu benshi ntibakizera Imana ngo banayumvire, abandi bakitondera amategeko yayo ndetse ngo bagendere mu nzira zayo nyamara Imana hari icyo isezeranya abantu bayo.

Ijambo ry’Imana rivuga ko ugira umwete wo wukumvira uwiteka Imana n’uwo kwitondera amategeko yayo  izamusumbisha amahanga yose yo mwisi, kandi iyi migisha yose izamuzaho imugereho niyumvira uwiteka Imana ye.

Ijambo ry’Imana Kandi rivuga ko abera bagaharanira kwicisha bugufi bazashyirwa hejuru kuko ngo Imana nayo yera Kandi ikicisha bugufi.

Yesu yari mu ijuru nta kibazo nagito yari afite ariko areka byose aza mu isi yambura umubiri w’Ubumana yambara uw’umuntu arababazwa aratukwa arakubitwa aricwa  arahambwa ariko kuko Ari Imana arazuka Kandi ibi byose yabikoze nta nyungu abifitemo uretse gucungura umuntu.

Uzage ufata akanya utekereze ku kintu gikomeye Yesu yakoze cyo kubabarana natwe, ababishyikira baramwubaha bakamucira bugufi buri munsi kuko bamenye urugero rw’urukundo ruhambage yadukunze.
Niwumvira Kandi ugakurikiza amategeko y’Imana, uwiteka azaguhindura umutwe ntazaguhindura umurizo ,uzaba hejuru gusa ntuzaba hasi ,niwumvira amategeko y’uwiteka Imana yawe ntuteshuke iburyo cg ibumoso ngo uve mubyo igutegeka byose, ngo uhindukirire izindi Mana uzikorere Izakugirira neza.

Usubije amaso inyuma wasanga nta mpamvu utakubaha Imana kuko wazirikana ko iguhozaho amaso ikakurinda abandi bapfuye, ikakwambika abandi batambaye ikakugaburira ikagukorera byose. Windukirira Imana uyikorere nawe izakugira ukomeye mu mahanga yose.

Umwigisha: Bimenyimana Innocent