Uwiteka atesheje agaciro ibisa n’amahembe ku buzima bwawe – Ev Ndayisenga Esron
Zak 2:1,4
[1]Maze nubura amaso, ngiye kubona mbona amahembe ane.
[4]Ndamubaza nti “Bariya bazanywe n’iki?”Aransubiza ati “Uzi ko aya mahembe ari yo yatatanije Abayuda ntihagira uwegura umutwe, none rero bariya bazanywe no kuyirukana no gukubita hasi amahembe y’amahanga, yajyaga ahagurukirizwa gutera igihugu cy’Abayuda akabatatanya.”
Nshuti Nziza Imana yirukane ibisa n’amahembe bitatanije Umuryango, bitumye inyatsi ikugeraho,bituma dossier yawe ituburwa,bikubuza gusingira icyo Uwiteka yakuvuzeho,bigutera uburwayi bukomeye,ujya gufata ukabona biranze bigaca mu myanya y’intoki.
Ikubundikije amababa yayo.
Ijambo ry’Imana ni ryo ritubwira ngo bazaruhira ubusa kuko Uwiteka ari we mwungeri wacu.
Mugire ibihe byiza
Ev Ndayisenga Esron