Nshuti bavandimwe mbahaye ikaze kuri iri jambo ry’Imana.Rigire aho rigukura n’ahandi rikugeza.
Abac 6:12,14-16
[12]Marayika w’Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Uwiteka ari kumwe nawe wa munyambaraga we, ugira n’ubutwari.”.
[14]Nuko Uwiteka aramwitegereza aramubwira ati “Genda uko izo mbaraga zawe zingana, ukize Abisirayeli amaboko y’Abamidiyani. Si jye ugutumye?”
[15]Gideyoni aramusubiza ati “Ariko Uwiteka, Abisirayeli nabakirisha iki? Iwacu ko turi aboroheje mu muryango wa Manase, nkaba ndi umuhererezi mu nzu ya data yose.”
[16]Uwiteka aramubwira ati “Ni ukuri nzabana nawe, kandi uzanesha Abamidiyani nk’unesha umuntu umwe.”
Nshuti,Umuririmbyi yararirimbye ati ntihamagara abakomeye ahubwo ikomeza abo yahamagaye.
Nawe umugambi igufiteho ititaye ko uri uwo kwa Makiri iyo i Lodebari,izakugirira neza.
Nk’uko ititaye ku kutamenya kuvuga kwa Mose ntibyayibujije kumukoresha iby’ubutwari agakura ubwoko bwayo muri Egiputa
Nta kure itakuvana nta na kure itakugeza.Nubwo ubona nawe bigukomereye ariko izaza ye guceceka ikura ibishoboka mu bidashoboka.
Uburwayi ufite Imana yabukiza,intambara ufite Imana yazirangiza ,imanza uburana Imana yonyine yazitsinda,ibyo wibaza byabuze ibisubizo Imana yabisubiza.
Imana yashoboje Dawidi gutsinda Goliyati atari amenyereye urugamba,nawe izabana nawe.Imiryango yakuretse izabana nawe.Inshuti zakuvuyeho izabana nawe,nubona urugamba rukomeye uzamenye ko ije kururangiza.
Mbifurije amahoro y’Imana