Mwaramutse nshuti bakundwa bene data. Ukwezi kwa mbere kugeze hafi ku musozo wako nizere ko gukora kw’Imana kubageraho uko bwije n’uko bukeye.
Intego:Uwiteka ari bwibonere igitambo, humura
Itang 22:7-8,14
[7]Isaka ahamagara se Aburahamu ati “Data.”Aramwitaba ati “Ndakwitaba, mwana wanjye.”Aramubaza ati “Dore umuriro n’inkwi ngibi, ariko umwana w’intama uri he, w’igitambo cyo koswa?”
[8]Aburahamu aramusubiza ati “Mwana wanjye, Imana iri bwibonere umwana w’intama w’igitambo cyo koswa.” Nuko bombi barajyana.
[14]Aburahamu yita aho hantu Yehovayire, nk’uko bavuga na bugingo n’ubu bati “Ku musozi w’Uwiteka kizabonwa.”
Mugenzi wanjye , ufite ibibazo bitandukanye ndetse hari ibyamaze kurenga ubwenge. Nje kukubwira ko nk’uko Aburahamu yumviye Imana bikamuhwaniriza no gukiranuka, natwe nitugerageza iyo nzira ntizabura kuturengera. Imana yishyura amadeni, Imana ikiza indwara, Imana itsinda imanza, Imana iragabura, Imana yambika abantu, Imana ihora itsinda ntineshwa.
Mugire umunsi mwiza.
Ev. Esron Ndaysenga