Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana ubarizwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika witwa BYINSHI Tumaini yasohoye indirimbo yise “IBANGA RY’AKARAGO.”
Ni indirimbo ifite amagambo akomeza imitima y’abacitse intege mu rugendo rugana mu ijuru kandi ikanabibutsa ko badakwiye gusenga Bayali.
Amwe mu magambo yayo aragira ati: “Nicare nganirire abamaramaje inzira, mfite amakuru anezeza imitima…, Muramenye ntimugatare ingeso mu banyamahanga kuko ni icyizira.”
Ntimusenge za Bayali nibwo muzemerwa, nubwo inzira ari inzitane, abagenzi ntiborohererwe, bikaba bigoye imbaga, iryo ni ibanga ry’akarago mfite amakuru y’ihumure.”
Uyu muhanzi kugeza ubu nubwo yavukiye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC) afite ubwenegihugihugu bw’ubunyarwanda, ndetse ubu akaba arimo kubarizwa muri America arinaho atuye. Ni umugabo wubatse, akaba avuga ko bidatinze agiye kugeza ku banyarwanda n’izindi ndirimbo zitandukanye vuba cyane nyuma yo kubona ko umuziki we ugenda umwinjiza mu gusohora kw’inzozi ze.