Urupfu Rwa Yesu, Ubuzima Bwacu – Past Gatanazi Justin

Abaheburayo 2:14

Nuko rero nk’uko abana bahuje umubiri n’amaraso, ni ko na we ubwe yahuje ibyo na bo, kugira ngo urupfu rwe aruhinduze ubusa ufite ubutware bw’urupfu ari we Satani.

Abantu benshi iyo bapfuye ( Bitabye Imana) bitera ingaruka mbi akenshi ku bantu basize ndetse n’incuti zabo ariko ndifuza kukubwira umuntu umwe wapfuye aho kugira ngo bizane ibibi ahubwo bizana ibyiza ; uwo nta wundi ni Kristo Umwana w’Imana ishobora byose nkuko ijambo ry’Imana rivuga ngo “Amaraso ya Yesu avuga ibyiza kurusha aya Abeli ( Abaheburayo 12: 24)

Nkuko tumaze kubisoma , Yesu yahuje umubiri natwe cyangwa yambaye umubiri nka twe kugira ngo ahindure ubusa uwari ufite ubutware bw’Urupfu ari we Satani kugira ngo abone uko abatura abahoze mu bubata bwo gutinya urupfu ari bo wowe najye ! Haleluya! Yesu ndagushimiye!

Ijambo ry’Imana ritubwira ko urwandiko rwaturegaga, Yesu yarukujeho kurubamba (  Abakolosayi 2: 14).

Twese twari dufite dossier kandi twari twaratsinzwe mu rubanza twarakatiwe igihano cy’Urupfu ; ku bw’Urupfu rwa Yesu, dossier yaturegaga yarayiciye dusigara nta dossier ndetse ku bamwizera n’igihano cy’iyo dosiye cyakuweho ! Haleluya !

Umuhanuzi Yesaya ahanura gucungurwa kwacu , yavuze ko igihano kiduhesha amahoro cyabaye kuri we ( Yesaya 53: 5)

Igihano cyiduhesha ubugingo ni Yesu wagihanwe! Haleluya!

Igihano kiduhesha kubabarirwa niwe wagihanwe ! Haleluya !

Igihano kiduhesha kuzajya mu ijuru ni Yesu wagihanwe ! Haleluya!

Iki gihano ndakwibutsa ko ari urupfu Yesu yapfuye !

Dusubiye inyuma gato ku murongo twahereyeho dusoma , watubwiye ko Urupfu rwa Yesu rwahinduye ubusa uwari ufite ubutware bw’Urupfu ari we Satani , bivuze ngo uwahuza uyu murongo n’uriya wanditse mu Abakolosayi , bisobanuye ko Yesu yatse Satani ubutware bwose yari afite .

Ndakwibutsa ko iyo turi mu butware bwa Yesu, Satani aba ari ubusa imbere yacu kuko urupfu rwa Yesu rwamuhinduye ubusa . Niba wizera Kristo ntugatinye Satani cyangwa Abadayimoni ndetse n’imbaraga z’Umwijima kuko ufite ubutware bwo kuzibuza gukora kandi zikakumvira. Haleluya!

Urupfu Yesu yarumize bunguri ataruhekenye (2 Timoteyo 1: 10).

Nkuko twabivuze tugitangira , abantu benshi barapfa bikagira ingaruka mbi ariko Yesu we yarapfuye biduhesha kubabarirwa , biduhesha kuba abana b’Imana , biduhesha kuzazukira ubugingo buhoraho , biduhesha kuba Abaragwa b’Ubutunzi bw’Imana.

Urupfu rwa Kristo wadukijije umurimbuzi nkuko urupfu rw’Intama muri Egiputa rwakijije Abisiraheri umurimbuzi .

Urupfu rwa Kristo rwadukuye mu bwami bw’Umwijima rutujyana mu bwami bw’Umucyo nkuko urupfu rw’Intama rwakuye Abisiraheri muri Egiputa rubajyana mu gihugu cy’isezerano . Ubu abakijijwe twicaye mu masezerano; haleluya! Amen !

Dushime Imana yaduhaye Kristo agapfa mu mwanya wacu , urupfu rw’ibivume rugatuma umuvumo utuvaho.

Mwari kumwe na Mwese so muri Kristo, GATANAZI Justin.