KUZUKA KWA YESU
Matayo 28:6 Ntari hano kuko yazutse nk’uko yavuze, nimuze murebe aho Umwami yari aryamye.
Yesu yarazutse urupfu ntabwo rwamuheranye natwe turi abagabo bokubihamya nkuko abamubonye akizuka babihamya.
1 Kor 15:3-8
Muziko nabanje kubaha ,ibyo nanjye nahawe kumenya,yuko Kristo yapfiriye ibyaha byacu nk’uko byari byaranditswe, agahambwa akazuka kumunsi wa gatatu nk’uko byaranditswe na none ,abonekera kefa maze akabonekera abo cumi na babiri, hanyuma akabonekera abasaga magana atanu muri abo benshi baracyariho, n’ubu ariko bamwe barasinziriye, Yongeye kubonekera Yakobo, abonekera n’Inzindi ntumwa zose kandi nyuma ya bose nanjye arambonekera ndi nk’umwana w’icyenda.
ICYO KUZUKA KWA YESU KUVUZE KURI TWE ABAMWIZERA
1Petero 1:3 Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari na yo Se, ishimwe kuko yatubyaye ubwa kabiri nk’uko imbabazi zayo nyinshi ziri, kugira ngo tugire ibyiringiro bizima tubiheshejwe no kuzuka kwa Yesu Kristo, IBYIRINGIRO BYACU NUKO YESU YAZUTSE agatsinda urupfu na Satani. Akazuka mubapfuye. Aminaaaaa
Kuzuka kwa Yesu niko kwatugize abo turi bo kuko iyo atazuka kwizera kwacu kwari kuba ntacyo kuvuze ndetse tuba dukwiriye kugirirwa impuhwe kurusha abandi bose Ariko noneho Kristo yarazutse Haleluaaaaaaaaa
1Abakorinto 15:14-20 ( Muhasome)
Nsoza reka nkubwire ko Yesu wadupfiriye, agahambwa, akazuka , nawe uyu munsi, akubonekere, Umumenye
Umwizere , umwikomezeho, kubera ko atazukanye inzigo yabamukomerekeje bakamwica, ahubwo yazukanye Imbabazi
Mbifurije iminsi mikuru myiza ya Pasika
Ndabakunda !
Rev KARANGWA Alphonse