Urupfu rwa Yesu n’izuka rye (Igice cya 1)/Rev. Karangwa Alphonse

TURAGANIRA K’URUPFU RWA YESU N’IZUKA RYE:

URUPFU RWA YESU:

Abaheburayo 1:3 Uwo kuko ari ukurabagirana k’ubwiza bwayo n’ishusho ya kamere yayo, kandi akaba ari we uramiza byose ijambo ry’imbaraga ze, amaze kweza no gukuraho ibyaha byacu yicara iburyo bw’Ikomeye cyane yo mu ijuru.

1Abakorinto 5:18 Ariko ibyo byose bituruka ku Mana yiyunze natwe ku bwa Kristo, ikaduha umurimo wo kuyunga n’abandi,

Kristo yatwunze n’Imana kubwumusaraba we, kandi natwe dufite umurimo wo kwiyunga n’abandi ndetse no kunga abantu aho kubatanya muyandi magambo Yesu ntiyemera amacakubiri.

Abaheburayo 10:10 Uko gushaka kw’Imana ni ko kwatumye twezwa, tubiheshejwe n’uko umubiri wa Yesu watambwe rimwe gusa ngo bibe bihagije iteka.

Urupfu rwa Yesu ntabwo ari impanuka kuri we cg ngo rumutungure ahubwo ni umurimo yahisemwo wenyine: Abigisha benshi b’ibinyoma bavuga ko Yesu yapfuye bitunguranye gusa ngo yabaye intwari yemera kuzira ibyo yigishije ariko siko biri Kristo yaje mw’isi aje gupfira abanyabyaha ndetse urupfu yagombaga gupfa yararuzi neza.

Abaroma 5:8 ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha

2Abakorinto 5:21 kuko Utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw’Imana.

 

Yaciye (Yesu) mu nkiko 5 mugihe gito

Mugihe ubusanzwe kugirango urubanza ruburanishwe rusomwe bitabura gufata amezi nibura 6 ariko Yesu we muminsi ibiri gusa yaragiye munkiko 5.

Inkiko Banyujijemo Umwami wacu Yesu ubwo yarimo gucungura Itorero:

1: Kwa Ana sebukwe wa Kayafa. Jean 18: 13

2: Kwa Kayafa Umutambyi mukuru .   Jean 18:24

3: Kwa Pilato Umwami wamajyepfo utari umuyuda .  Jean 18:28-29

4: Kwa Herode , mumajyarugu kubera ko ariyo Yesu avuka,  Luka 23:7-12

5: Asubizwa Pilato

Luka 23:13-15

Pilato na Herode bari basanzwe bafitanye ubwanzi hagati yabo bahera ko bariyunga kubwurupfu rwa Yesu kugirango asige akoze uwo murimo wo kubunga mwene data niba warakiriye Yesu akwiye kukunga nabo mwangana

Umwigisha: Rev. Karangwa Alphonse