TURAGANIRA K’URUPFU RWA YESU N’IZUKA RYE:
URUPFU RWA YESU:
- Igikorwa Imana ikuriramo abantu ibyaha:
Abaheburayo 1:3 Uwo kuko ari ukurabagirana k’ubwiza bwayo n’ishusho ya kamere yayo, kandi akaba ari we uramiza byose ijambo ry’imbaraga ze, amaze kweza no gukuraho ibyaha byacu yicara iburyo bw’Ikomeye cyane yo mu ijuru.
- Igikorwa cyunga Imana n’Abantu:
1Abakorinto 5:18 Ariko ibyo byose bituruka ku Mana yiyunze natwe ku bwa Kristo, ikaduha umurimo wo kuyunga n’abandi,
Kristo yatwunze n’Imana kubwumusaraba we, kandi natwe dufite umurimo wo kwiyunga n’abandi ndetse no kunga abantu aho kubatanya muyandi magambo Yesu ntiyemera amacakubiri.
- Igikorwa cyo kweza:
Abaheburayo 10:10 Uko gushaka kw’Imana ni ko kwatumye twezwa, tubiheshejwe n’uko umubiri wa Yesu watambwe rimwe gusa ngo bibe bihagije iteka.
Urupfu rwa Yesu ntabwo ari impanuka kuri we cg ngo rumutungure ahubwo ni umurimo yahisemwo wenyine: Abigisha benshi b’ibinyoma bavuga ko Yesu yapfuye bitunguranye gusa ngo yabaye intwari yemera kuzira ibyo yigishije ariko siko biri Kristo yaje mw’isi aje gupfira abanyabyaha ndetse urupfu yagombaga gupfa yararuzi neza.
- Urupfu rwa Yesu nirwo ntego nkuru yo kwihindura kw’Imana iba umuntu
- Nirwo kigisho gikuru cy’Ubutumwa bwiza. Hatabayeho urupfu rwa Yesu no kuzuka kwe ubutumwa bwiza ntacyo buvuze ndetse ntibwakwirirwa buvugwa.
- Ntiyapfuye kubwe ahubwo yapfiriye Abari mw’isi bose: Yapfiriye abanyabyaha, abari kuzacirwaho iteka, kugirango muri we duhinduke gukiranuka kw’Imana.
Abaroma 5:8 ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha
2Abakorinto 5:21 kuko Utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw’Imana.
Yaciye (Yesu) mu nkiko 5 mugihe gito
Mugihe ubusanzwe kugirango urubanza ruburanishwe rusomwe bitabura gufata amezi nibura 6 ariko Yesu we muminsi ibiri gusa yaragiye munkiko 5.
Inkiko Banyujijemo Umwami wacu Yesu ubwo yarimo gucungura Itorero:
1: Kwa Ana sebukwe wa Kayafa. Jean 18: 13
2: Kwa Kayafa Umutambyi mukuru . Jean 18:24
3: Kwa Pilato Umwami wamajyepfo utari umuyuda . Jean 18:28-29
4: Kwa Herode , mumajyarugu kubera ko ariyo Yesu avuka, Luka 23:7-12
5: Asubizwa Pilato
Luka 23:13-15
Pilato na Herode bari basanzwe bafitanye ubwanzi hagati yabo bahera ko bariyunga kubwurupfu rwa Yesu kugirango asige akoze uwo murimo wo kubunga mwene data niba warakiriye Yesu akwiye kukunga nabo mwangana
Umwigisha:Rev. Karangwa Alphonse
buy doxycycline acne