Urukundo yankunze – Dr. Fidele Masengo

URUKUNDO YANKUNZE
Abaroma 5:8

“Ariko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha”.

Imana yankuze ntari uwo gukundwa, ndi umunyabyaha. Ubuzima narimo ntibwari ubwo gukundwa kuko ntawe ukunda umunyamakosa.

Imana imaze kunkunda yampaye Kristo wampindukiye igikundiro. Kubera Kristo undimo, abandi bose bafite aho bahera bankunda.
Ndashima Imana ko yankunze ikampa n’igikundiro.

Nawe niko ubyumva? Tekereza Ku Rukundo rwa Yesu.
Mugire umunsi mwiza mwese!

Dr. Fidele Masengo,
The CityLight, Foursquare Gospel ChurcH