Urukundo rudafite icyo rushingiyeho kindi/ Évangéliste Ndayisenga Esron

 

Uru rukundo rwa nyuma ni rwo ngira ngo dushingireho icyigisho cyacu cy’uyu munsi.

Munyemerere icyigisho cyacu tuze kugikora nko muri séminaire cg se mu biganiro buri umwe agire icyo abivugaho

Usomye mu Baroma 13:8-10 uhasanga amagambo meza atubwira kutagira undi mwenda wose utari urukundo

Hagakomeza hatubwira ko amategeko yandi yose ashingiye ku rukundo .

Kubera ko nasabye ko icyigisho cyacu tuza kugikora mu biganiro reka sintinde mpinire bugufi ariko mumenyeko iki gihe urukundo rwakonje

Twageze mu minsi y’imperuka abantu bihugiyeho ntibagikundana

Bitwa ko basengana ariko bahekenyerana amenyo.

Hariho bamwe batishimira ibyiza n ‘intera mugenzi wabo agezeho ahubwo bikabababaza burya ni urukundo rwakamye.

Hariho abandi Bibiliya yatubwiye muri Luka 10 :30 umuntu wamanukaga i Yeriko ava i Yerusalemu ahura n’abambuzi bamugirira nabi cyane ariko Abatambyi bamunyuzeho barigendera n’Abalewi biba uko ariko haza kunyura Umusamariya w’umunyempuhwe aba ari we umwitaho kd mu by’ukuri ntibari baziranye, ntibari ubwoko bumwe.

Abo bose bajyaga mu murimo w’Imana no muri iki gihe barimo

Umuntu akunda umuntu kubera ko hari icyo amutegerejeho cyazashira rwa rukundo rukayoyoka

Muri Matayo 5 :46 haratubwiye ngo mbese nimukunda ababakunda gusa mutekereza ko n’ab’isi batabikora.

Urukundo si ikigare cy’abo muva hamwe, abo mwiganye cg se abo muri ku rwego rumwe rw’ubushobozi .

Hari abagera mu ntera runaka ibyo kwikoza abo munsi ye bikaba bitakiri ibye.

Nyamara akiri i Lodebari akabazo kamugeragaho akabirukira ngo muze tujye kubaza Imana,mumfashe gusenga bene data.

Ukamukundira umwanya afite mu mirimo runaka yayivaho ukamucikaho kuko ntacyo uzaba ukimukuraho.

Nsoza reka twese dusabe Imana itwongerere urukumdo muri twe nibwo tizashobora gusohoza amategeko yose y’Imana.

Ijambo riteye ubwoba dusanga muri 1 Yohan 3:15-18 Hatubwira ko umuntu wese udakunda mwene se cg se mu yandi magambo wanga mwene se aba ari umwicanyi !

Tekereza kuba waririnze kuroga, kwiba, gufata icyuma ukica, kugambana ariko ugasigaranwa no kudakundana uyu murongo wise ubwicanyi.

Hari abantu bangana baririmbana cg basengana rwose ugasanga umwe aravuze ati”njye buriya runaka ndamwanga” ukagira ngo ni ikintu cyiza ari guhugurira abandi.

 

Mugire Umunsi.

Mwari kumwe na mwene so Évangéliste Ndayisenga Esron