URUGERO RWIZA RWO GUSENGA – Pst Jules B.Kazura


Ibyanditswe bitwereka ingero z’abantu basenganye ubutware, umwami Yehoshafati n’umwe muri bo. Ubwo yari amaze kumva ko ingabo nyishi zari zimanukiye gutera Abayuda, yahiseko ahindukirira Imana ayisaba kumufasha no kumutabara. Yatubereye urugero rwiza, rutwigisha kwishingikiriza ku Mana no gusengana umwete.
2 Ngoma 20:1-26


Yehoshafati yakoze ibintu umunani by’ingenzi:


1.      Gushaka Imana aho kwishingikiriza k’ubuhanga bwe, n’ubushobozi bwe.
V3. “Yehoshafati aratinya yihata gushaka Uwiteka, ategeka Abayuda bose kwiyiriza ubusa.”
Akenshi iyo tugowe, duhuye n’akaga, duhita dushaka uko twirwanaho, tugatabaza bene wacu, mbere yo gupfukama ngo dusenge.


Yehoshafati we yahise yihutira kwiyambaza Imana; dukwiye kumwigiraho.


2.      Guhanga amaso Imana aho kuyahanga ikibazo.
V6. arasenga ati “Uwiteka Mana ya ba sogokuruza bacu, ese si wowe Mana yo mu ijuru kandi si wowe utegeka abami bose b’abanyamahanga? Mu kuboko kwawe harimo ububasha n’imbaraga, bituma ntawagutanga imbere.”
Umwami Yehoshafati yari azi neza ko, Uwiteka ategeka byose kandi ko ntakimunanira. Igitero yakirebeye mu ndererwamo y’Imana, ubukana bwacyo mu mutima no mu bitekerezo bye buragabanuka. Ibyo byatumye abasha no gukomeza abanda, kuko nawe yari amaze gukomera.


3.      Kwibuka ubuhamya bwuko Imana yagiye ikuneshereza mu bihe byatambutse.


V.7-8 “Mana yacu, si wowe wirukanye abaturage bari muri iki gihugu imbere y’ubwoko bwawe bw’Abisirayeli, ukagiha urubyaro rw’incuti yawe Aburahamu ngo kibe icyabo iteka ryose? Maze bakakibamo, kandi bakaba bubakiyemo izina ryawe ubuturo.”
 
Ntugacirwe intege n’ibyo ubona bikugoye bisa nkaho ari bishya. Umwanzi numwe nubwo ahindura uburyo bwo gukora. Imana yacu nayo uko yahoze niko iri kandi niko izahora, kunesha iteka n’umwihariko wayo.
 
4.      Kwibuka amasezerano y’Imana
 
V. 9  bagasenga bati ‘Nitugerwaho n’ibyago, ari inkota cyangwa igihano cyangwa mugiga ndetse n’inzara, tuzajya duhagarara imbere y’iyi nzu n’imbere yawe (kuko izina ryawe riri muri iyi nzu), tugutakambire uko tuzaba tubabaye nawe uzumva utabare?’
Iyavuganya nawe mw’ijambo ryayo, ntibeshya. Iyasezeraje kubana nawe muri byose, ntiyivuguruza.
 
5.      Kwishingikiriza ku Mana gusa, ntiwiyiringire ubwawe.


V12. Nta mbaraga dufite zarwanya izo ngabo nyinshi ziduteye, kandi tubuze uko twagira ariko ni wowe duhanze amaso.”
Yehoshafati yemeye ko Abayuda bose ntakibakingira bari bafite atari Imana yabo. Uwiteka niwe wari ibyiringiro byabo wenyine.
Niyo mpamvu ukwiye gusenga ubudasiba kuko udatabawe n’Imana ibindi abantu biringira, bihinduka ubusa.
 
6.      Gutegera amatwi ibyo Imana ikubwira, no kumvira


V17. Muri iyo ntambara ntimuzagomba kurwana, muzahagarare mwireme inteko gusa, mwirebere agakiza Uwiteka azabaha yemwe Bayuda n’ab’i Yerusalemu. Mwitinya kandi mwe kwiheba, ejo muzabatere kuko Uwiteka ari kumwe namwe.”
Hari ubwo duhugira mu kubwira Imana imibabaro yacu gusa, tukibagirwa kuyitegera amatwi ngo iduhe ubwenge bwuko twakwitwara. Ni byiza kuvuga, ariko ni byiza kurushaho gutega amatwi tukumva, tukumvira. Isaha y’Imana iyo igeze ibitangaza birakoreka. Uwiteka arakora akabigaragaza. Imana imaze kubwira abayuda uko bagomba kurwana, inababwira uko izabatabara.
 
7.      Gushima ko wumvishwe nubwo utarabona ibisubizo.


V.18-19 “Maze Yehoshafati yubika amaso hasi, Abayuda bose n’ab’i Yerusalemu bikubita hasi imbere y’Uwiteka baramuramya. Abalewi bo muri bene Kohati n’abo mu Bakōra, bahagurutswa no guhimbaza Uwiteka Imana ya Isirayeli n’ijwi rirenga cyane.
Satani anyeganyezwa no kwizera k’umukirisitu uziko asenga kandi Imana ikamwumva. Ikigamburuza Satani n’ingabo ze, ni ukutubona, turirimba, duhimbaza kandi tukiri hagati mu makuba n’ingorane zitandukanya. Icyo ni ikimenyetso gikomeye gihamya kwizera gushyitse.


8.      Kwibuka gushima nyuma yo gusubizwa


V26. “Ku munsi wa kane Abayuda bateranira mu kibaya cya Beraka bahashimira Uwiteka, ni cyo cyatumye aho hantu hahimbwa ikibaya cya Beraka na n’ubu.”


Akenshi turasenga, tugasubizwa, bigatambuka nkaho nta cyabaye. Ni ngomwa gushima, byaba ngomwa bigaherekezwa n’ubuhamya kuko bibasha gukomeza abazaca mu nzitane nkizo wanyuzemo. Bibasha gusubizamo intege abari bihebye, kuko bibahamiriza ko iyagutabaye ibasha kubatabara nabo.
 
Imana ibahe umugisha


Pst Jules B.Kazura