Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo “Uwiteka azi abe”, kandi ngo “Umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka ave mu bidatunganye. Past HABYARIMANA Desire
Ijambo ry’Imana muri Timoteyo wa2, 2:19-20 hagira hati:” Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze,ruriho iki kimenyetso gifatanye cyanditseho ngo “Uwiteka azi abe,” kandi ngo “uwambaza izina ry’Imana nazibukire ibyo gukiranirwa.”Ubundi mu nzu nini ntihabamo ibikoresho bya zahabu n’ifeza gusa, ahubwo nanone habamo ibikozwe mu giti no mu ibumba, kandi bimwe bikoreshwa imirimo y’icyubahiro, ibindi imirimo isuzuguritse”.
Igitera urujijo mu batarakizwa n’ umuntu uvuga ko akijijwe ariko akabaho imibereho y’abadakijijwe bibaza niba agakiza kabaho koko?
Umwigisha: Past HABYARIMANA Desire