Urubyiruko rwa gikristo rwakwitwara gute mu rukundo?

Nshuti rubyiruko Yesu arabakunda cyane kandi yifuza umutima wa buri wese wose uko wakabaye. “Ukundishe Uwiteka,  Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose” (Matayo 22:37).

Nk’uko tubikesha “Chretienmariage.com” ni byiza kandi ni iby’ingenzi ko nk’urubyiruko rwa gikristo ukwiye gutekereza ko Imana Igukunda udashidikanyije ndetse ko ari Yo murinzi w’umutima wawe.

Umwanzi namenya ko umutima wawe utarinzwe neza azaguca urwaho ubuzima bwawe bujye mukaga gakomeye. Ni byiza ko urinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa (Imigani 4:23).

Ukuri ukwiye kumenya ni uko Uwiteka Yifuza umutima wawe uko wakabaye n’ubwo Satani we awifuza kurushaho.

Hari ubwo amarangamutima agutwara ukumva ko niba ukunze umuntu mudahuje igitsina muba mugomba kubana mu gihe ko uba utarakura ngo ugere ku rwego rwo gushinga urugo. Nugera mu bihe nk’ibi ujye wisunga Kristo umuhange amaso wibuka kandi unazirikana umuremyi wawe mu bihe by’ubugimbi cyangwa ubwangavu kugira ngo udatwarwa n’irari.