Abakolosayi 4:12-18
Epafura mwene wanyu arabatashya, na we ni imbata ya Kristo Yesu ibarwanira iteka ikabasabira, kugira ngo muhagarare mushikamye kandi mutunganye rwose, mumenya neza mudashidikanya ibyo Imana ishaka byose.
Ndi umugabo wo kumuhamya yuko abagirira umwete mwinshi, mwebwe n’ab’i Lawodikiya n’ab’i Hiyerapoli.
Luka umuvuzi ukundwa, na Dema barabatashya.
Muntahirize bene Data b’i Lawodikiya, na Numfa n’Itorero ryo mu nzu ye.
Uru rwandiko nimumara kurusomerwa ruzasomerwe n’Itorero ry’i Lawodikiya, namwe muzasome uruzava i Lawodikiya.
Kandi muzabwire Arukipo muti “Ujye urinda umurimo wo kugabura iby’Imana wahawe ku bw’Umwami wacu, uwusohoze.”
Uku ni ko gutashya kwanjye Pawulo, kwanditswe n’ukwanjye kuboko. Mwibuke ingoyi zanjye. Ubuntu bw’Imana bubane namwe.
Abo nkunda mwese kd nsengera (uko mbishobozwa) ndayabatuye. Nshobora kuzayavugaho mu gihe runaka.
Mwene So muri Kristo Yesu.
Umwigisha: Dr. Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko.