Herode amaze gupfa, marayika w’Umwami Imana araza, abonekera Yosefu mu nzozi ari mu Egiputa ati “Byuka usubize umwana na nyina mu gihugu cya Isirayeli, kuko abashakaga kumwica bapfuye.”
Arabyuka ajyana umwana na nyina, asubira mu gihugu cya Isirayeli.
Ariko yumvise yuko Arikelayo yimye i Yudaya aha se Herode atinya kujyayo, abwirizwa n’Imana mu nzozi ajya mu gihugu cy’i Galilaya,
Matayo2:19-22
Igihe icyo ari cyo cyose ntugatekereze ko intambara wari ufite mu rugendo rwawe zirangiye ngo ni uko Satani aguhunze (kuko gupfa ko ntajya apfa)!!!
Burya Herode ntapfa asigaho umuhungu we Arikelayo! Bityo usabwa guhindura ibyimbo nk’uko Joseph na Mariya banze gusubira i Bethlehem bimukira i Nazareth ho mugihugu cya Garilaya kuko nta Herodi nta Arikelayo.
Umwigisha: Pastor Clément MUGANZA