Ijambo ry’Imana ritubwira ko nitumenya ukuri, kuzatubohora (Yohana 8:31-32). Kandi unywa ku mazi Yesu amuhaye, amumara inyota iteka (Yohana 4:5-26). Aho kumvisha amatwi asanzwe n’ibyiyumviro by’umubiri, tugomba kumva mu mwuka icyo Yesu amubwira duhereye ku rugero rw’ibyo Yesu yavuganye n’Umusamariyakazi.
Inyota Yesu yabwiye Umusamariyakazi ni iyo kumenya Umwami, kugirango amukize inyota y’ibyaha nk’ ubusambanyi, inzoga, ubutunzi cyangwa n’ibindi bidafitiye umuntu umumaro. Umuntu ashobora kuva mu byaha agakizwa, abantu bakibwira ko ari wa wundi bazi usanzwe, ariko inyota y’ububi yaramushizemo.
Hari ibintu bidapfa gusohozwa ku buzima bw’umuntu bitewe n’buzima abayeho. Buri wese agomba gukizwa akizera Yesu, kuko Imana yadusezeranyije ubuzima bw’iteka ku bakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo. Abakiriye Yesu, abafukurira iriba kuburyo adudubiririza isoko y’ubuzima muri bo maze bakayinyweraho hamwe n’abandi.
Nkuko umubyeyi wasamye ahurwa ibintu bimwe na bimwe, ni ko n’uwizeye Yesu bimugendekera. Ahurwa bimwe mu byo yakoraga bidahesheje Imana icyubahiro kandi agahabwa amasezerano arimo kuzagira ubugingo buhoraho. Bene uwo muntu yuzura Umwuka Wera akamuhishurira ibyo atazi kandi agakorera muri we; akamufasha kunesha ibimutera inyota y’ibyaha.
Ufite Yesu afite ubugingo (1 Yohana 5:12). Unywa ku mazi atanga ariyo buzima, ntazongera kugira inyota iteka ryose. Yesu arasaba ufite inyota wese kumusanga ngo amuhe amazi azamuhindukira isoko y’ubugingo (Yohana 4:14).
Umwigisha:Pastor Eddy MUSONI