
Dusome ijambo ry’Imana muri Zaburi23 :1 « Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena » Yohana 10 :11 « Ninjye mwungeli mwiza. Umwungeli mwiza apfira intama ze »
Mu ijambo ry’Imana dusomye, ijambo rigarukamo ni umwungeri. Umwungeri ni umuntu wita ku mukumbi, akawuragira kandi akawurinda. Mu buhamya bwa Dawidi, mu rugendo we rwo kuba umwungeri w’intama za se Yesayi, nyuma akaba umwami muri Israheri, yahamije ko Uwiteka ari we mwungeli we kandi ko ntacyo yamukenanye. Yesu ni umwungeri mwiza nk’uko twasomye mu ijambo ry’Imana.
Tugiye kureba bimwe mu biranga umwungeli mwiza , mu ngingo zigera kuri enye zikurikira : 1.Umwungeri mwiza amenya intama ze na zo ziramumenya;2.Umwungeri mwiza azijya imbere na zo zikamukurikira ;3.Umwungeri mwiza arazikuyakuya akazirinda ;4. Umwungeri mwiza apfira intama ze .
Tubona urugero rwiza, igihe Yesu yazukaga, Mariya Magadarena yamusanze ku gituro , amubonye abanza kumwitiranya n’umurinzi w’agashyamba, Yesu amuhamagaye yimvise ijwi rye, aramumenya, aramwitaba mu ruheburayo ngo Rabuni nk’uko tubisoma mu butumwa bwiza uko bwanditwe na Yohana20 :11-18.
Mu busanzwe, umwungeri ashyira imbere umukumbi akawuyobora, ariko Yesu ni umwungeri mwiza uzijya imbere agakuraho ibitera intama na zo zikamukurikira, ahabwe icyubahiro.
Mu gitabo cy’umuhanuzi Yesaya 45 :2 Yesu iyo atugiye imbere, adutunganiriza inzira kuko yavuze ko ari we nzira, ukuri n’ubugingo.
Umwungeri mwiza arazikuyakuya akazirindaArazikuyakuya kuko muri we harimo urwuri. Muri Zaburi 23 :2 Dawidi yaravuze ngo : « Andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi, anjyana iruhande rw’amazi adasuma ».
Uretse umurimo wo kuzikuyakuya, arazirinda, amasega ntiyazigeraho ahari, niho umuririmbyi yaririmbye ngo mbumbatiwe nawe Yesu ntakizampangara , ntacyo satani antwara ubu n’amahane ye yose, ngo kandi n’amakuba na yo ntashobora kuntsinda ngo n’ibyago by’isi byose ntibyadutandukanya.
Imana yerekanye urukundo idukunda ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha nk’uko tubisoma mu rwandiko Paulo yandikiye Abaroma 5 : 8Yesu ashimwe yisize ubusa, yambara akamero k’umugaragu w’imbata kugirango aducungure.
Ajya gusubira mu ijuru yasize avuze ko abazamwizera bazokora ibyo yakoze, bazakomeza umurimo yasize atangiye mu isi.Nuko arabegera avugana nabo ati “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi. Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka wera, mu bigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi. ” tubisoma mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Matayo 28 :18-20
Dusoze twibaza ibi :1. Mbese, uracyumva ijwi ry’umwungeri mwiza ? uracyaritandukanya n’andi majwi ? ntuhagaritswe umutima kubw’ibihe urimo gucamo bigatuma utumva ijwi ry’umwungeri mwiza rya rindi rizana amahoro?2.Aracyakuyoboye, uracyanyuzwe n’urwuri akujyanamo ?3.Mwungeri wasigiwe umurimo , uracyageze ikirenge mu cya Yesu , umwungeri mwiza ari we mutahiza w’intama nagaruka azakugororera ?”