UMWUKA WERA YARIHO KUVA IBIHE N’IBIHE – Past Rugomoka Theophil

I.UMWUKA WERA YARIHO KUVA IBIHE N’IBIHE – Past Rugomoka Theophil

💦💦Itangiriro 1,2b
No mw’iremwa ry’ibifatika yari ahari
……maze Umwuka w’Imana yagendagendaga hejuru y’amazi.

II.MU GIHE CYA BA SOGOKURUZA BA MBERE YARI AHARI

Itangiriro 6,3a
Uwiteka aravuga ati Umwuka wanjye ntazahora aruhanya n’abantu iteka ryose.
Aha ni mu gihe cya Nowa.

III UMWUKA YUZUZAGA ABANTU IMPANO

3.1UMWUKA W’UBUHANZI UBWINJENIYERI N’UBU HANGA

💦💦💦Kuva 31,2-5
Dore mpamagaye mw’izina Besaleli mwene Uri ya Huri,wo mu muryango wa Yuda, mwuzuza Umwuka w’Imana, ngo agire ubwenge bwo guhimba n’ubwo gutora n’ubuhanga n’ubukorikori bwose…….
Kuva 31,6-11
Nanjye dore mushyiranyeho na Oholiyabu, mwene Ahisamaki wo mu muryango wa Dani, kandi mu mitima y’abahanga bose nashyizemo ubwenge ngo bakore ibyo nagutegetse byose…….
Ubwenge, ubuhanga cyangwa se ubuhanzi ni Impano karemano zitangwa n’Imana n’Umwuka w’Imana.
Soma Kuva 37,1ss.

3.2 💦💦💦MWUKA YUZURA ABANTU BWA MBERE

💦3.2.1 UMWUKA WO GUKUNDA ABAYOBORWA
Nteraniriza abagabo 70 bo mu bakuru b’Abisrayeli, abo Uzi ko ari abakuru n’abantu Koko n’abatware babo, ubazane kw’ihema ry’ibonaniro, bahagararane na we.Nanjye ndi bumanuke mvuganireyo na we, nende Ku Mwuka ukuriho, mbashyireho na bo bazajya bahekana na we uwo mutwaro w’abantu,we kuwuheka wenyine.
Tubisoma mu

Kubara 11,16-17

IKINEJEJE
Mose we yari asanzwe nk’Umuyobozi afite Kuri uyu Mwuka.
Muzi ko ari mwene aba bantu igihugu cyacu gishakisha mu nzego z’ibanze n’ahandi ngo bahekane n’Umukuru w’igihugu umutwaro w’abantu,ye kuwuheka wenyine.

💦3.2.2 UMWUKA W’UBUHANUZI
Kubara 11,24-25
……….. Kandi ateranya 70 bo mu bakuru b’abantu,abagotesha Ihema ryera.Uwiteka amanukira muri cya gicu, avugana na we ,yenda Ku Mwuka umuriho, amushyira kuri abo bakuru uko ari 70,nuko Umwuka abaguyeho barahanura bagarukirizaho.

💦3.2.3 MWUKA ABERA HOSE ICYARIMWE
Kubara 11,26
……..maze mu ngando zabo hasigara abagabo 2, umwe yitwa Eludadi,undi yitwa Medadi . Umwuka abagwaho.Kandi bari mu mubare w’abanditswe,ariko batavuye aho ngo bajye kw’ihema ryera,bahanuriraq aho mu ngando.
*IVUMWUKA WERA MU YINDI MIRIMO.

💦💦4.1 Umwuka w’ubuyobozi no gutsinda intambara
Soma Abacamanza 6,16
Imana irambwira iti ni ukuri nzabana na we , kandi uzanesha abamidiyani nk’unesha umuntu umwe.
Abacamanza 6,34
Imana iha Gideyoni Ku mwuka wayo,aherako avuza ikondera…..

💦💦4.2 Umwuka w’imbaraga zo kurwana.
Dusome Abacamanza 13,25
Maze Uwiteka atangira kumukoreshereza i Mahanedzni hagati y’i Sora na Eshitawoli.
Abacamanza 14,9
Maze Umwuka w’Uwiteka amuzaho cyane,arayitanyaguza……
Abacamanza 14,19
Nuko Umwuka w’Uwiteka amuzaho cyane……
Uyu ni Samson w’Umucamanza, Umuyobozi w’Abayisraheli.

💦💦4.3Umwuka w’ubuyobozi n’uw’intambara
1 Samweli 16,13
……. Uhereye ubwo Umwuka w’Uwiteka akajya aza Kuri Dawidi cyane

💦💦V.MWUKA WERA IGIHE CY’IBIBAZO

💦Dawidi yihebeshejwe n’uko Sauli yamuhigaga cyane,ameze nk’uwagiye kuzimuza Samweli ko yamushoye mu kaga, ibyo yasigiwe amavuta nk’iby’umugisha bikaba byabaye umuravumba.
Samweli yacumbikiye Dawidi mu cyumba cy’amasengesho cyabaga i Nayoti h’i Rama.Cyari icyumba cy’abanyempano,abana b’abahanuzi.
Kwari nko kubwira Dawidi ko abanzi na we abagira,ariko agakemura ibibazo byabo mu Mwuka.
Impano y’Ubuhanuzi yanesheje ubugira gatatu ibitero by’ingabo za Sauli harimo n’icyo yari yayoboye ubwe.
Wabisoma muri 1Samweli 19,18-24.
Twavuga iki Ku Mwuka w’imbaraga wabanaga na Eliya wamuheshaga no kuguruka akagenda ibirenge bidakora hasi. Ni ko Obadiya yamubwiye.
Ariko nimara gutandukana na we,Umwuka w’Uwiteka arakujyana ahandi ntazi…….
1Abami 18,12.

💦💦VI.UMWUKA WERA KW’ISI YOSE NO KU BANTU BOSE.
Nkuko tubibonye mw’Isezerano rya Kera,Umwuka Wera, Umwuka w’Uwiteka ni umwihariko w’abantu bakeya bahabwaga ngo bashobozwe inshingano runaka.
Ariko ubuzima bwa muntu ntibushoboka nta Mwuka Wera.
Byashyizwe mw’iteganyamigambi ry’Imana kuzamwoherereza abantu bo mw’isi yose,indimi zose,amoko yose,amabara yose igihe gikwiriye gishyitse.
Dore uko yabisezeranye muri Yoweli 3,1-2
Hanyuma y’ibyo nzasuka Umwuka wanjye Ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura,
Abakambwe banyu bazarota n’abasore banyu bazerekwa.
Ndetse n’abagaragu banjye n’abaja banjye nzabasukira Ku Mwuka wanjye muri iyo minsi.

🔥🔥🔥Mbega ibintu byiza.
Hano nta vangura ririmo.
N’abasore n’abakobwa ubundi batagirirwaga ikizere muri sociétés hafi ya zose kw’isi., Imana yo yabagiriye ikizere.
N’abakambwe byashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru nk’abagifite Icyo bashoboye, Imana yo iracyabafitiye ikizere.
Abaja n’abagaragu, na bo basuzuguritse mu miryango y’icyo gihe,na bo Imana izabaha Ku munyenga wa Mwuka Wera.
Ibi byahanuraga lsumbwe Isezerano Rishya rizaba rifite ugereranije n’irikuru

Past Rugomoka THEOPHIL