Uhereye mw’itangiriro utangira kubona imirimo y’ Umwuka Wera aha twavuga ko nta murimo n’ umwe Imana yakoze ngo haburemo Umwuka Wera.
Isi yari itagira ishusho, yariho ubusa busa, umwijima wari hejuru y’imuhengeri, maze Umwuka w’Imana yagendagendaga hejuru y’amazi. (Itangiriro 1:2)
Ubutatu buruzuzanya aho Imana iri na Yesu aba ahari n’Umwuka Wera arigaragaza, mw’isezerano rya kera Umwuka yigaragaza mu bimenyetso nk’umuriro, amazi, amavuta, etc
Abakoreshejwe n’ Imana bose aha ndavuga abahanuzi ntabwo Umwuka Wera yabaga muribo ahubwo yabazaho rimwe na rimwe barangiza gukora icyo Imana ishaka akagenda.
Maze umwuka w’Uwiteka amuzaho cyane, arayitanyaguza nk’uwatanyaguza umwana w’ihene, kandi nta ntwaro yari afite mu ntoki, ariko ntiyabwira se na nyina ibyo yakoze. (Abacamanza 14:6)
Umwuka ntabwo yazaga ngo abantu bavuge mu ndimi gusa ahubwo n’indi mirimo yose ubukorikori, ubuhanga mu bintu bitandukanye yabaga iyobowe n’Umwuka.
amwuzuza Umwuka w’Imana ngo agire ubwenge bwo guhimba n’ubwo gutora, n’ubuhanga n’ubukorikori bwose
(Kuva 35:31)
Abakoreshwa n’Umwuka w’ Imana barigaragaza bagiraga igikundiro, ubwiza, ubwenge, iyerekwa bisa neza neza n’ibyo Yesu yari kuzaza gukora mw’isi. Dukwiriye kwerekana itandukaniro ry’abakijijwe n’abadakijijwe
Farawo abaza abagaragu be ati”Tuzabona hehe umuntu umeze nk’uyu, urimo umwuka w’Imana?”(Itangiriro 41:38)
Yoweli ahanura yavuzeko hazagera ubwo Imana isuka Umwuka noneho akaba mu bantu, akagumana nabo, akagendera muribo akabayobora.
“Hanyuma y’ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa.(Yoweli 3:1)
Nasoza mbabwira ko bitakiri isezerano ahubwo Umwuka Wera yaratanzwe kandi kumwuzura n’Ubuntu bisaba kwiyeza, ukizera, ukagira umutwaro hanyuma ukuzura Umwuka cyane ko abayoborwa n’Umwuka aribo bana b’ Imana
Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk’uko Umwuka yabahaye kuzivuga.(Ibyakozwe 2:4).
Pastor Desire HABYARIMANA