Ibyakozwe n’Intumwa 1:8 – Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi.”
Nyuma yo gusoma iki cyanditswe nibajije ibi bibazo bikurikira :
1) Waba warakiriye Umwuka Wera twasezeranijwe?
2) Ubaye ho nk’umunyembaraga?
3) Wiyumvamo kuba umugabo uhamya Yesu?
4) Uhereye aho utuye (I Yerusalemu hawe) waba warigeze uhamya ibya Yesu?
Bitekerezeho cyane kuko aya makuru atari ay’abandi. Nawe arakureba. Ugire icyo ukora kuva none kugira ngo ibivugwa muri iki cyanditswe nawe bikugereho.
Umwigisha: Dr. Fidele Masengo,
Foursquare Gospel Church Kimironko