Dusome: Itangiriro 6.9 “
Nowa yari umukiranutsi, yatunganaga rwose mu gihe cye. Nowa yagendanaga n’Imana.
Abaheburayo 10.38 “Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera. Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira.”
Iyo usomye mu Itangiriro 6 uhereye ku murongo wa mbere uhasanga amagambo avuga ko abantu batangiye kugwira mu isi, kandi ingeso zari mbi cyane mu isi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose.
Ibi byatumye Uwiteka yicuza yuko yaremye abantu mu isi bimutera agahinda mu mutima.
Ibi mbivugiye ko NOWA we yagiriye umugisha ku Uwiteka ndetse bigaragazwa n’ijambo ry’Imana ko yari Umukiranutsi.
Umukiranutsi akwiye GUTUNGANA RWOSE MU GIHE CYE, Nowa yaratunganaga kandi akagendana n’Imana.
Umukiranutsi akwiye kuba mu buzima burangwa no KWIZERA kuko ariko ku mubeshyaho, Ijambo ry’Imana (Abaheb 11.4) ritubwira ko Kwizera ariko kwatumye Abel atanga igitambo cyiza kandi kumuha guhamywa ko ari umukiranutsi.
Umukiranutsi akwiye kugira UMWUKA WERA muri we
Luka 2.25 i Yerusalemu hariho umuntu witwaga Simiyoni. Uwo yari umukiranutsi witonda kandi yategerezaga Ihumure ry’Abisirayeli, Umwuka Wera yari muri we.
Nasanze dukwiye kwigira kuri uyu watubanjirije witwa SIMIYONI, mu bavuye muri Yerusalemu; yari umukiranutsi ariko ufite undi mwihariko wo kugira UMWUKA WERA muri we byiyongera kukuba yari umuntu WITONDA.
Reka tube tuvuze ko umukurisito wese akwiye kugira umwihariko mu buryo bwinshi, aha twavuga nka Sosiyete abarizwamo, abantu abana nabo, icyo akora mu buzima bwa buri munsi ndetse yewe n’igihe afite.
Salomo yandika igitabo cy’imigani 13.5 yagaragaje ko Umukiranutsi YANGA IBINYOMA.
Ageze kuri 24.16 atangaza ko umukiranutsi naho YAGWA KARINDWI YAKONGERA AKABYUKA.
Nshuti dusangiye gucungurwa n’amaraso y’Umwami wacu Kristo; nubwo wahura n’ibigusubiza inyuma tekereza kand uzirikane ko ukwiye kwegera imbere , ibigusha ni byinshi ariko wirambarara ahubwo byuka, komeza ugende.
Ndabifuriza kugira umwihariko aho muri hose cyane cyane muzirikana ko dukwiye Gutungana mu gihe cyacu, dufite Kwizera, Umwuka Wera ari muri twe, Twitonda, twanga ibinyoma kandi by’akarushyo nubwo twagwa ariko tukabyuka tugakomeza urugendo!
Imana idushoboze byose.
Mwarikumwe na Ev.Innocent NDIKUBWIMANA
Mfashijwe n’iri Jambo ryo kwizera.
Yesu aguhe umugisha mwene Data Innocent.