Umwenda ukingiriza ahera cyane utabukamo kabiri…..ibituro birakinguka..” Matayo 27:51-53.
Turi abantu bakomotse mu bise by’urupfu rwa Yesu. Mu bintu byazanye Yesu ni ubugingo bwacu ngo bukire (Yohani 10;10). Amazu n’ibindi bintu sibyo byari intego ya mbere kuko Niyo Yesu Kristo adapfa ngo azuke ntibyari kubuza abantu kubona imigisha yo mu isi, ariko nanone Kwakira Yesu Kristo mubuzima bwacu ni ukwakira ubuzima bushya (2Kor 5;17).
Iyo dushimiye Yesu ko yaduhaye ibintu bifatika gusa tuba dupfobeje umurimo wo kuducungura yakoze, kandi bitera confusion abatwumva ,kuko tuba tuvuzeko abafite ibyo twita imbereho bamaze kubona gakiza, kandi Bibiliya muri (Yohani 3;16) basobanura neza impamvu nyamukuru yazanye Yesu.
IBITANGAZA BYABAYE YESU AMAZE GUTANGA:
Umwenda ukingirije ahera cyane watabutsemo kabiri kuki?
Ntabwo byari byoroshye kwegera Imana kuko yatoranije Abisirayeli ibagira ubwoko bwayo ibaha amasezerano akomeye abandibasigaye ku isi bahagabwa umugisha binyuze mu Israheli.
Twibukeko mubana yabyaye harimo ishimayeli na Isaka, abo bana bombi haricyo bahuyieho ni Imigisha yo mu isi ariko umugisha w’umwuka wari kuri Isaka gusa.
Ninako byari bimeze imbere y’Imana kubantu bose. Imigisha yo kubaho turayisangiye kuko Imana Ivubira imvura mumirima y’ababi n’abeza, bityo rero Yesu yagombaga kuza agukuraho urusika rudutadukanya n’Imana.
Dufite ingero nyinshi z’uko Isezerano rya Kera ryahaga agaciro abantu:
-Abagore b’abisirayeli nabo ntibabarwaga, nta gaciro bagiraga no mu masinagogi ntibicaraga hamwe n’abagabo, ntibari bemerewe kuvugira mu ruhame, mu minsi yabo y’imihango y’ukwezi barahezwaga kuko basaga nk’ikizira, kandi iyo miterere y’imibiri yabo n’Imana yayigennye gutyo, ubwo se baziraga iki ? Yemwe Yesu yari akwiye kuza.
-Abana ndetse n’abasore bari munsi y’imyaka 30 nabo ntibari bafite agaciro, usanga Bibiliya ivunga ngo Yesu yahagije ibihumbi 5000, utabariyemo abagaore n’abana.
-Abanyamahanga nabo Imana ntiyabemeraga, barahezwaga nta gaciro bari bafite.
-Abafite indwara zidakira , ubumuga n’inenge yose, abakene nabo ntibemerwaga babarwa nk’ibazira.
-Yewe n’abatambyi nabo bagombaga gutoranywa mu muryango umwe wa Lewi ariko nabwo ntibyaba bihagije, ahubwo babanzaga kubagenzura bakabakuramo imyenda yose bakareba ko nta nenge iri ahatagaragara bafite ku mubiri cyangwa inkovu kandi bakareba abafite nubura imyaka 30 ese ninde wabura inkovu kumubili?
-Ese amatungo atagira inenge yahoraga apfa murumva yaziraga iki ?Ariko Yesu aje amaze gupfa umwenda ukingiriza ahera cyane utabukamo kabiri bisobanura ko buri wese yemerewe kwigerera rimbere y’Imana , hatatawe kunenge afite.
Mu muco w’abayuda bari baziko Umuntu ukiranuka iyo apfuye ajya mu gituza cya Abarahamu naho abadakiranuka bakajya mubiganza bya satani akaba ari na we ufite imfunguzo za kuzimu. Nicyo cyatumye Umwami Sauli yaragiye gushikisha bakamugarurira Samuel, icyo gihe bajya babagarurira abapfuye baciye ku bashitsi cyangwa abapfumu, ariko ubu Satani yambuwe imfunguzo.
Ariko Yesu amaze gupfa yahise amanuka ajya kurwana na Satani amwambura izo mfunguzo abera bamwe batambagira mu murwa rwagati babonekera abantu hanyuma imibiri y’abapfuye bizeye Yesu arayimura ayijyana muri paradizo aho itakiri kumwe n’indi mibiri y’abapfuye batizera.
Imfunguzo z’urupfu Yesu yazambuye satani ubu nta butware agifite.
Dukwiye gushimira Yesu umurimo ukomeye yadukoreye cyane cyane abanyamahanga kuko twigijwe hafi y’Imana .(Dore icyo Imana yatugize nkuko (2Petero2;9) yabivuze.
Imana Ishimwe kuko ku Mana mfite Umutambyi wemewe umvugira.
Pasitori Uwambaje Emmanuel