“Umwenda ukingiriza ahera cyane utabukamo kabiri…..ibituro birakinguka..” Matayo 27:51-53
Turi abantu bakomotse mu bise by’urupfu rwa Yesu. Mu bintu byazanye Yesu ni ubugingo bwacu ngo bukire, amazu n’ibindi bintu sibyo byari intego ya mbere. Iyo dushimiye Yesu ko yaduhaye ibintu bifatika gusa tuba dupfobeje umurimo wo kuducungura yakoze.
Ibintu ni inyongera tuvana ku Mana, UBUGINGO nibwo bukomeye. Urugero : Iyo uguze telephone baguha ibigendana na telephone waguze uko niko UBUGINGO aribwo bukuru ibisigaye byose ni nka accessoires. Naho ibintu n’abadasenga barabigira kandi akenshi bagira ibirenze ibyo abizera batunze. Ntidukwiye gutekereza Imana ku tuntu duto.
Ibitangaza byabaye Yesu amaze gutanga :
Umwenda ukingirije ahera cyane watabutsemo kabiri. Mbere y’uko Yesu aza mu isi hari abantu Imana yari yarashyize ku ruhande itemeraga. Imana yatoranije abisirayeli ibagira ubwoko bwayo ibaha amasezerano akomeye abandi ibashyira ku ruhande.
Mu bantu Imana yari yarashyize ku ruhande harimo Ishimayeli. Uyu nubwo yabyawe na Aburahamu ntabwo yari umwana wemewe n’Imana, byavugaga ko n’ubwo Ishimayeli ariho nta mugabane w’amasezerano yari afite ku Mana yari ku ruhande.
Abadakomoka kuri Isaka imbere y’Imana nta gaciro bari bafite. Esawu nawe Imana yari yaramwanze ikunda Yakobo iza kumuhindura ubwoko bukomeye imwita Isirayeli. Abakomoka kwa Esawu bari ku ruhande kuko nta mugabane bari bafite imbere y’Imana.
Abagore b’abisirayeli nabo ntibabarwaga, nta gaciro bagiraga. No mu masinagogi ntibicaraga hamwe n’abagabo, ntibari bemerewe kuvugira mu ruhame, mu minsi yabo y’imihango y’ukwezi barahezwaga kuko basaga nk’ikizira, bari bagenewe aho baba bari icyo gihe, isoko bahahiramo ndetse n’uwabakoraga yabarwaga nk’uwahumanye nawe.
Abana ndetse n’abasore bari munsi y’imyaka 30 nabo ntibari bafite agaciro. Abanyamahanga nabo Imana ntiyabemeraga, barahezwaga nta gaciro bari bafite. Imbere y’Imana ntacyo bari bavuze. Abafite indwara zidakira , ubumuga n’inenge yose, abo nabo ntibemerwaga babarwa nk’abazira.
No mu muco w’abisirayeli abatambyi babaga batoranijwe babanzaga kubagenzura bakabakuramo imyenda yose bakareba ko nta nenge iri ahatagaragara bafite ku mubiri. Niyo mpamvu abafite ubumuga nabo bari ku ruhande. Abari bafite uburwayi bwo mu mutwe ubwo aribwo bwose nabo ntibemerwaga. Abakene nabo bari ku ruhande nta gaciro bari bafite.
Ariko Yesu aje amaze gupfa umwenda ukingiriza ahera cyane utabukamo kabiri bisobanura ko buri wese imbere y’Imana yemerewe kwigererayo, abari kure y’amasezerano, ababarwaga nk’abazira bemererwa kwegera Imana. Kera byasabaga kuvuganirwa n’umutambyi ariko Yesu atabura icyadutanyaga n’Imana ubu buri wese ku giti yemerewe kwegera Imana akayibwirira.
Ibituro byarakingutse, imfunguzo z’urupfu n’ikuzimuu Yesu yazatse Satani.
Mbere ikuzimu waba ukiranuka waba ukiranirwa iyo wapfaga bose bajyaga hamwe bagatandukanywa n’umworera ariko satani ariwe ufite imfunguzo za kuzimu. Bigaragarira iyo umuntu yashakaga gushikisha ngo agarure umwe mu bapfuye byari byoroshye kugaruka, turebeye kuri Sauli wigeze kujya gushikisha bakamugarurira Samuel, icyo gihe bajya babagarurira abapfuye baciye ku bashitsi cyangwa abapfumu.
Ariko Yesu amaze gupfa yahise amanuka ajya kurwana na Satani amwambura izo mfunguzo abera bamwe batambagira mu murwa rwagati babonekera abantu hanyuma imibiri y’abapfuye bizeye Yesu arayimura ayijyana muri paradizo aho itakiri kumwe n’indi mibiri y’abapfuye batizera.
Imfunguzo z’urupfu Yesu yazambuye satani ubu nta butware agifite.
Dukwiye gushimira Yesu umurimo ukomeye yadukoreye cyane cyane abanyamahanga kuko twigijwe hafi y’Imana tutari mu bemerwaga nayo.