Pasiteri MUNYANZIZA Celestin wo muri ADEPR MASAKA avuga ko abantu bo muri iyi minsi bakwiriye kwisubiraho kuko ibyaha cyane cyane icy’ubusambanyi ngo bimaze kugera ku rwego rukabije cyane kandi ngo ibi biri kubabaza Imana cyane.
Pasteri Celestin yavuze ko abantu bakomeje kubura ubwenge aho yagize ati:”niba turi abahanuzi tuba tuzi amakuru afatika ndetse niyo tutayamenya abantu barabitubwira iyo baje kwatura, kuki abantu bakabije kwijandika mu byaha cyane cyane icy’ubusambanyi? Niba umuntu arambwirwa agahitamo kujya mu byaha kuki atibaza ko hari uwaremye isi kandi iyireberera buri munsi?”
Aha Pasteri Celestin yatanze urugero rw’umuririmbyi umwe w’umukobwa watinyaga icyaha cy’ubusambanyi ndetse yararahiye ko nakora icyo cyaha Imana izahita imwica nyamara akaza gukora icyo cyaha yabona Imana itamwishe akaba ubu yarabigize nk’umukino kandi yarangiza agasubira muri korali kuririmba.
Pasiteri Celestin mu nyigisho ze yatangiye ubu hakaba hari hagezweho kuzisangiza abasengera kuri ADEPR Nyarugenge yasoje asaba abantu bose kwita ku iherezo ryabo no gukora ibyera cyane ko ngo nta wakoze ibyiza ngo bimupfire ubusa.
Umurongo wo muri Bibiliya ukwiye kuzirikana
Soma Matayo 4:17 hagira hati: “[…] Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.”