UMWANA W INTAMA N ABO YACUNGUYE ibyahishuwe 14 / Parfait Alex

IGITABO CY’ IBYAHISHUWE IGICE CYA 14

Yesu ashimwe, Nejejwe no kongera kubana namwe, Uyu munsi turarebera hamwe ibikubiye mu gice cya 14 cy’ Ibyahishuwe
Reka tubivuge mu bice bitatu kugira ngo bidufashe

Muri make iki gice cya 14 ni urukurikirane rw’ iyerekwa ritugeza ku byago birindwi by’ Imperuka nkuko tuzabibona mu gice cya 15.

IGICE CYA MBERE: Umwana w’ Intama nabo Yacunguye

“Nuko ngiye kubona mbona Umwana w’Intama ahagaze ku musozi wa Siyoni, ahagararanye n’abantu agahumbi n’inzovu enye n’ibihumbi bine, bafite izina rye n’izina rya Se yanditswe mu ruhanga rwabo.”
(Ibyahishuwe 14:1)

Yohana hano akomeza yerekwa mu gice cya 14, twavuga ko ari ibyakurikiyeho nyuma y’ ibyo yabonye mu gice cyabanje cya 13 abona inyamazwa navuga ko ari Antikristo nubwo hari ubusobanuro bundi butandukanye.

Umwana w’ Imana ku musozi siyoni cyangwa se Yesu Kristo hamwe n’ Itorero. Bibilia igaragaza Umusozi wa Siyoni nk’ Umusozi W’ Uwiteka Wera (Zab 2:6)
Hano bavuga umubare 144 000 (agahumbi n’ inzovu enye)
Bishaka kuvuga ko hari aho bano bahuriye nabo tubona mu gice cya 7 aribo bizera bo mu miryango ya Isirayeli.
Ariko kandi hari n’ Abagereranya Isirayeli nk’ Itorero muri rusange rihuriwemo n’ amahanga menshi bishaka kuvuga ko uyu mubare yaba ari abazizera Yesu bose bo mu gihe cya Antikristo cy’ Umubabaro ukabije (Great Tribulations).

Mu gice cya 7 bavuga ku ntangiriro z’ Umubabaro ukabije, muri iki gice tukabona impera zaho abanesheje bariho baririmba kandi bari kumwe na Yesu mu ijuru, Kuririmba bishatse gusobanura gutsindwa kw’ icyaha binyuze muri Kristo (V3)

Tubona kandi ko bafite ikimenyetso cy’ izina rya Kristo niry’ Imana mu ruhanga rwabo bishaka kwerekana gucungurwa kwabo.

Tubona Bibilia ivuga kandi ko ari abãri batandujwe bishaka kuvuga ko batunganye rwose.
Abari batandujwe tubona Bibilia kandi ibivuga byerekana Isirayeli (2Abami 19:21).
Aba rero ni abaziranenge kuko bari kumwe na Kristo kandi bamukurikira aho ajya hose. (V5).

IGICE CYA 2: Ubutumwa bw’ Abamalayika

“Nuko mbona marayika wundi aguruka aringanije ijuru, afite ubutumwa bwiza bw’iteka ryose ngo abubwira abari mu isi, bo mu mahanga yose n’imiryango yose, n’indimi zose n’amoko yose.

Avuga ijwi rirenga ati”Nimwubahe Imana muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye, muramye Iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasoko.”
(Ibyahishuwe 14:6-7).

Yohana hano akomeje yaje kwerekwa uyu mu malayika wigishaga ko abantu bagomba kubaha Imana.
Mu gihe cya Antikristo abantu bazaba bacyumva ubu butumwa bwiza ariko twibuke ko hariho n’ Urubanza.
Hano twavuga ko uyu mu malayika yariho avuga neza ubutumwa bwiza buvuga ko bagomba kubaha Imana kuko hari Urubanza ruje vuba.

Tubona iyerekwa rya Malayika wa kabiri utangaza kugwa kwa Babuloni.
Babuloni hano isobanuye itsinda ryose ry’ Abantu bigometse ku Mana cyangwa se banze kwizera Yesu no kubaha Imana. Hano uyu Malayika aza gutangaza ko iherezo ryabo rigeze.

Malayika wa Gatatu aza avuga kubyo abazaramya iyo Nyamaswa cyangwa igishushanyo cyayo (Antikristo) bazabona ko ari ugusogongera ku mujinya w’ Imana ndetse babazwa ku manywa na ninjoro.
Ariko abatazaramya iyo nyamaswa bo barahirwa. Hallelujah ngo bafite “kwizera Kwa Yesu”
Nkwifurije guhorana kwizera kwa Yesu kuko aba bagufite bapfa bitandukanye n’ abandi kuko bo baruhuka Imihate maze imirimo Yabo ikabakurikira. Amen

“Numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti”Andika uti ‘Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu.’ ” Umwuka na we aravuga ati”Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye.”
(Ibyahishuwe 14:13)

IGICE CYA GATATU: Isarura

Mbona igicu cyera, no ku gicu mbona uwicayeho usa n’Umwana w’umuntu, wambaye ikamba ry’izahabu ku mutwe kandi afite umuhoro utyaye mu intoki ze.
(Ibyahishuwe 14:14)

Marayika wundi ava mu rusengero arangurura ijwi rirenga, abwira uwicaye kuri icyo gicu ati”Ahuramo umuhoro wawe, usarure kuko isarura risohoye, kandi ibisarurwa byo mu isi byeze cyane.”
(Ibyahishuwe 14:15)

Umwana w’ Umuntu ni Kristo ikamba yambaye bivuze intsinzi Yesu yaranesheje.
Malayika wundi hano tubona aza atangaza igihe cyo gusarura kuko ibisarurwa byeze.
Yesu ni Umwami w’ Isarura yabibye ubutumwa bwiza (Matayo 13:37) azagaruka aje gusarura.

Gusarurwa ku isi bishaka gusobanura Kristo ahuriza hamwe abizeye bose abakura mu isi.( V15, v16).

Nuko marayika yahura umuhoro we mu isi, aca imbuto z’umuzabibu w’isi azijugunya mu muvure munini w’umujinya w’Imana.
(Ibyahishuwe 14:19)

Hano isarurwa rya kabiri tubona ni iry’ Abanyabyaha nibo Bibilia hano igereranya n’ Imbuto z’ Umuzabibu w’ isi zijugunwa mu muriro bigaragaza guhanwa kwabo (Yoweli 3:12-13)

Imana ibahe umgisha

Umwigisha: Alex Parfait Ndayisenga