Umwami w’amahoro – Ev. Pacific Faida

Yesaya 9:5
Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza , umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro.

Yesu Ashimwe

Iri zina ” Umwami w’amahoro ” rihamya bidakuka ko Yesu ari We nkomoko n’isoko y’amahoro ni we mahoro yacu, kuko yahinduye twebwe ababiri kuba umwe akuyeho ubwanzi, ari bwo rusika rwari hagati yacu rutugabanya( Ef 2:14) iyo umwakiye uba wakiye muri wowe amahoro asendeye atagira akagero atarondoreka ahora ahumuriza uyafite.

Mureke amahoro ya Kristo atwarire mu mitima yanyu, ayo mwahamagariwe kuba umubiri umwe, kandi mugire imitima ishima (Kol 3:15).

Imana Ibane namwe