Gusubizanya ineza guhosha uburakari, Ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya. (Imigani 15:1).
Ni iki duhita dukora/ Twibwira iyo Tubwiwe ijambo rikomeye n’umuntu warakaye, Kimwe ni uko duhita dusubizanya imvugo yo kwihagararaho, Tekereza iyo bikomeje ( Rubura gica),
Burya ururimi rwoshywa n’urundi, Umuti usharira ariko ukiza vuba mbere yo gusubiza ni ukubanza gutekereza Ku gisubizo ugiye gusubiza Uwarakaye, Ubundi ukagerageza kumucururutsa binyuze mu mvugo iciye bugufi y’urwego we ariho.
Menya ko uburakari ari nk’isuri butera kugoma, bityo Rinda umutima, ururimi ndetse ukumire ingaruka zaterwa narwo.
Ev. Ernest RUTAGUNGIRA