Umuryango ‘Jehovanis Christian Family (JCF)’ ugiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 4 umaze ukora

Umuryango w’ivugabutumwa witwa JEHOVANIS CHRISTIAN FAMILY (JCF) ugiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 4 umaze ukora ivugabutumwa ryiganjemo iry’ibikorwa n’ijambo ry’Imana.

Ni igikorwa giteganyijwe kuba kuri uyu wagatandatu taliki ya 8/12/2018, i Kigali.

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi w’uyu muryango NISHYIREMBERE Donatille bakunda kwita Donna yavuze ko ari itsinda rikorera kuri WhtsApp ndetse rikaba rihuriye abantu baturuka mu matorero n’amatorero atandukanye.

NISHYIREMBERE Donatille bakunda kwita Maman Donna niwe muyobozi mukuru wa JCF

Donatille yakomeje avuga ko “iri tsinda rifite intumbero yo kwamamaza ubutumwa bwiza kw’isi hose.”

Gahunda z’ingenzi iri tsinda ryatangiye rifite kugeza n’ubu ni ugufashanya mu ijambo y’Imana,bakabugeza no kubandi ku isi yose
gushyigikirana mu buzima busanzwe mu byago no mu byishimo.

Twamubajije abagize JCF ?

Yadushubije ko Iyo ushingiye ku rukundo ruba muri iri tsinda usanga mu miterere yaryo rijya gusa nk’umuryango usanzwe.

Bamwe mu bagize JCF (iyi foto yafashwe ubwo hizihizwaga isabukuru ku ya gatatu umwaka ushize)

Rigizwe n’abantu batandukanye bari mu Rwanda ndetse no hanze yarwo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika no hanze yayo ku migabane y’Isi.

Twakomeje tumubaza uko Umuryango JCF Ukora?

Ati: “Ufite komite igizwe n’abantu umunani (8), ufite icyumba cy’amasengesho, harimo itsinda ry’abahetsi (abanyamasengesho), harimo kandi n’itsinda riramya rikanahimbaza Imana,wifitemo itsinda riyobora mu mwanyaw’ijambo ry’Imana buri gitondo,

ugira n’inyigisho za Bibiliya zihoraho .bagacukumbura kandi bagacengera mu  icyo Ijambo ry Imana rivuga

Mu kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 4 umaze ukora, hazabaho gushima Imana ku mirimo itangaje inyuranye yagezweho harimo nko kuba kugeza ubu uyu muryango ufite ikinyamakuru gitambutsa inkuru n’inyigisho by’iyobokamana.