Umurimo  w’Imana ukora ntukakubere impamvu yo kwanduza ubugingo bwawe/ Donna  Maman Vany

Kuba mu murimo w’Imana cyane cyane uyoboye abandi hari ubwo bivuna, bibabaza, bigorana ndetse umuntu akaba yanarakara cyangwa akagira ifuhe; uyu munsi nje kukubwira ngo muri ibyo byose bera maso ubgingo bwawe.

Kutaba maso  kwa Mose na Aroni

Nyuma y’uko abisiraheli bakomeje kugwa mu butayu ndetse na Miriyamu agapfira i Kadeshi nubwo yari azi kuririmba cyane no guhimbaza ndetse akaba na mushiki wa Mose ariko Yigeze kumunegura  bibabaza Imana nawe yasigaye aho .

Ibibazo byakomeje kuba byinshi mu butayu bagera ubwo babura n’amazi burundu induru ziravuga Mose ahabonera akaga .

Kubara 20:1 – 12

Aha    badutekerereza ukuntu Mose na Aroni bagiye imbere y’ihema ry’ibonaniro bikubita hasi bubamye ubwiza bw’Imana burababonekera.

Uwiteka abwira Mose ngo afate inkoni we na mwene se Aroni bateranye iteraniro ry’Abisiraheli babwire igitare mu maso yabo kivushe amazi  yacyo; aha byumvikane ko atababwiye gukubita.

Byumvikana ko Aroni nawe yari yumvise icyo Uwiteka yabategetse gukora. Bo rero  bateranije iteraniro Mose atangira kubatuka ngo ni abagome, atangira kuvuga ibyo atatumwe yongeraho  guhakana imbaraga z’Imana ngo mbese muri iki gitare twabakuriramo amazi? Ayiiiiiiii mbega umujinya!

Urupfu rwa  Aroni

Ubwo mubyegera bya Mose Aroni aba agezweho

Uwiteka abwirira Mose na Aroni ati “Aroni agiye gusanga ubwoko bwe, kuko atazajya mu gihugu nahaye Abisirayeli, ubwo mwagomereye itegeko ryanjye ku mazi y’i Meriba.

Ati: Jyana Aroni na Eleyazari umwana we, ubazamure umusozi Hori, wambure Aroni imyambaro ye uyambike Eleyazari umwana we, maze Aroni ari bupfireyo asange ubwoko bwe.” Aha biratwereka ko Imana itarobanura Ku butoni.

Mose abigenza uko Uwiteka yamutegetse, bazamuka uwo musozi wa Hori, iteraniro ryose ribareba.

Mose yambura Aroni imyambaro ye ayambika Eleyazari umwana we, Aroni apfira aho, mu mpinga y’uwo musozi Mose  na Eleyazari barawumanuka.

Iteraniro ryose ribonye yuko Aroni yapfuye, inzu ya Isirayeli yose imara iminsi mirongo itatu iririra Aroni.

Mose ntirwamusize!

Uwiteka abwira Mose yuko urupfu rwe ruri hafi

Kubara27:12-14

Uwiteka abwira Mose ngo“azamuke  umusozi wa Abarimu, yitēgere igihugu yahaye Abisirayeli.

Amutegeka kukitegereza ngo Namara kucyitēgera  uzapfa, asange ubwoko bwe nk’uko Aroni mwene se yabusanze, aha hari ikinejeje: Imana yahaye  Mose inshuti  yayo kwitegereza igihugu  si ukukireba ahubwo ni ukukitegereza.

Imana kandi  iramubwira ngo  nyuma yaho  uzapfa ariko uzasanga  ba sogokuruza. Haleluiaaaa!!

Aha Uwiteka yamusobanuriye Impamvu igihugu cy’amata n’ubuki akirebesheje amaso ariko atazagikandagizamo ibirenge ngo: Kuko We na Aroni Bagomereye itegeko ry’Uwiteka yabategetse  mu butayu bwa Zini, ubwo iteraniro ryitonganyaga, ntiberekanire kwera kwe ku mazi y’Meriba i Kadeshi mu maso yaryo, yari yabwiwe kukibwira aragikubita; agikubitana umujinya n’uburakari, kandi ntiyagaraje kwicisha bugufi.

Uburyo dukwiye kwitondera uyu murimo w’Imana

Ninde watekereza ko Mose wabanye n’Imana imbonankubone agakura ubwoko bw’Imana mu Egiputa akabwambutsa inyanja itukura, Imana ikamuhamiriza ariwe wagera igihe  yitegeye Kanani, Imana ikamwibutsa ko yigeze kuyisuzugura bikamuviramo kugwa aho .

Mu murimo w’Imana ukora wose kiranukira Uwiteka kandi niba haraho ubonye hajeho  umugayo mu maso y’Uwiteka wibirenzaho ngo ukomeze kuko ahari twese ntituzagirirwa ubuntu bwo kugirana ikiganiro n’Uwiteka mu minota yacu Yanyuma.

Kuba umuntu yaracumuye ku Mana ntibibuza uririmba kuririmba neza ndetse itorero rigafashwa, tibibuza uyoboye abantu kugumya kubayobora kuko na Mose na Aroni nyuma yo gukubita igitare barakomeje bayobora ubwoko bw’Imana.

Uuwigisha ntibyamubuza kwigusha ngo abantu bafashwe  kuko Mose yakomeje kuvuga no gutanga amabwiriza kugeza umunsi Uwiteka yamwibukirije icyaha yakoze. Aha twakwibaza ngo Ko Mose yazize ko yakubise inkoni Aroni we Yazize iki?

Icyaha cya Aroni

Mugihe bateranyaga iteraniro nkuko Uwiteka yabatumye Aroni ntabwo yigeze ahugura Mose ngo amubuze gutuka abantu kuko yari yumvise icyo batumwe ko ari ukubwira igitare ngo kivushe amazi; yari azi neza ko ibyo Mose ariho akora bitari mu murongo w’Imana kugeza ubwo akubise igitare kabiri.

Aroni nubwo ntacyo yavuze ntagire nicyo akora kuri ubu bwoko ariko yabaye icyo nakwita nk’indorerezi mu murimo w’Imana yagombaga gucyebura mwene se akamwibutsa  neza icyo batumye kuko nawe yari yumvise n’amatwi ye icyo Uwiteka yababwiye gukora.

Muri iki gihe guhugura birabuze ntawe uhugura mwene se ngo kuko amuruta, amurusha amashuri, amafaranga, Afite umwanya mwiza …., Uwiteka aturengere. Ntarwitwazo rwo  kutubaha Imana.

Waba uyoboye itorero, Waba umuyobozi  wa chorale, urubyiruko, … Ntugomba kureka kubaha Imana yawe ngo abo wayoboraga batinyaga Imana ikubamo utume bayubahuka.

Mose na Aroni Bajyaga barwanya ikintu cyatuma bishyira hejuru. Ariko aha ntibabaye maso. Uko waba ukorana  n’Imana n’amasezerano uko yaba angana kose ukwiye kumvira Imana.

Icyo Imana idushakaho ni ukugendana nayo  twicisha  bugufi yagira icyo igukoresha icyubahiro cyikaba icyayo kuko yavuze ko ntawundi bazagisangira yewe  no kwiyogeza mumutima n’icyaha.

Gukiranukira Imana ni ishingano yawe uwo uri we wese. Nabo nubwo bari abayobozi bakuru ntibyavugaga ko batagomba guca bugufi. Icyubahiro cyabo ntibagombaga kugikandagiza abo bayobora.

Abagalatiya 6:3-5 umuntu niyibwira ko ari icyo aricyo kandi nta cyo ari cyo aba yibeshye. Ibyiza ni uko yakwisuzuma mu murimo ubwe kuko ari bwo azabona icyo yirata kubwe wenyine atari Ku bwa mugenzi we kuko umuntu wese azikorera uwe mutwaro.

 

Ndabifuriza kuzagera mu Ijuru,

Mugire umunsi mwiza

Donna Mma Vany